Daniella aheruka gutangaza ko yabayeho mu bihe bibi guhera mu 2016, ubwo yari akibana na Jose Chameleone. Mu 2018 agahitamo gutandukana nawe burundu.
Avuga ko yabanje kugorwa n’ubuzima agakora akazi gaciriritse acumbikiwe n’umwe mu nshuti ze, ariko akaza kugenda ahangana n’ubuzima kugeza ubwo yabonye ibyangombwa byo gukorera muri Amerika aho asanzwe aba n’abana be. Ndetse ubu akaba ategereje kubona ibyo gukora ubushabitsi muri iki gihugu.
Uyu mugore yanaje gutangaza ko mu 2023 Jose Chameleone yamusagariye, bikaba ngombwa ko yitabaza amategeko ku buryo yasabye ibizwi nka ‘restraining order’ ashaka ko uyu mugabo atazongera kuvogera aho atuye muri Minnesota.
Ati “Nishatsemo kongera kumva ko nkunzwe na none. Bakobwa nshuti zanjye, nagize ubwoba nanjye. Ntabwo numvaga ibyo ndi gukora ariko ndishimye cyane ko nabonye ukwizera. Ikintu kimwe nicuza ni uko ntagiye kare cyane.”
Ubu butumwa yabusangije abamukurikira agira inama abiganjemo abakobwa bahura n’ibibazo by’ihohoterwa bakabura uko babyigobotora, nk’uko nawe byamugendekeye, ko bakwihagararaho.
Nyuma y’ubu butumwa, Jose Chameleone yasubije uyu mugore, amubwira ko yari we nyiri urugo kandi nta kintu umugore yakora mu rugo rwe atabishaka cyangwa atabizi.
Ati “Abagore bose bakwiriye kumva ko abagabo baba bazi gahunda zose bapanga n’ibyo bakora, ndetse no mu gihe tudahari duhitamo amahoro tukabareka. Nkurikije amafaranga y’umurengera umugore yabaga ari gukoresha, nashoboraga kuvuga ko ategura ikintu kidasanzwe.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko ari umugabo mwiza bityo atazabura undi mugore bakundana. Ati “Ndi umugabo uhagaze neza, ngaragara neza. Nzabona undi mugore mu gihe gikwiriye.”
Umubano wa Jose Chameleone n’umugore we wagiye uzamo ibizazane dore ko mu 2017 nyuma y’imyaka icyenda y’urushako yagiye mu rukiko gusaba gatanya.
Icyo gihe yashinje umugabo we kumuhohotera no kumukubita n’igihe ari imbere y’abana babyaranye. Nyuma mu 2018 ibyabo byaje kwanga burundu kugeza aho umugore afashe umwanzuro wo kuva muri Uganda akajya gutura muri Amerika.
Aba bombi bafitanye abana batanu barimo Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja, Alfa Joseph Mayanja na Xara Amani Mayanja babyaranye mu 2018 mbere yo gutandukana burundu.
Chameleone na Daniella bari barakoze ubukwe bw’agatangaza mu 2008.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!