Ni ifoto bivugwa ko yafashwe ubwo aba bahanzi barimo baririmba mu gitaramo baheruka gukorera mu Burundi mu Cyumweru gishize.
Bamwe banditse ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakemanga ubumwe buri hagati y’aba bombi kubera uburyo basomanyemo bidasanzwe ku bantu b’abagabo n’iyo baba bava inda imwe.
Abandi bo bavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko aba bombi bafitanye ubumwe.
Umwe yanditse ati “Ikintu ndeba ni ukwerekana urukundo no kugira umubano wihariye hagati y’abavandimwe.”
Undi yanditse ati “Uru ni urukundo rwa kivandimwe cyangwa ni ikindi kintu?”
Chameleone, Weasel na Pallaso bamaze igihe bafitanye ubumwe budasanzwe. Bwatangiye nyuma y’aho mu bihe byashize aba bavandimwe barebanaga ay’ingwe.
Ibyo kutumvikana byatumaga Weasel na mugenzi we Mowzey Radio, witabye Imana, babanaga mu itsinda, bakora indirimbo zibasira Chameleone.
Jose Chameleone and Radio & Weasel kiss on stage while performing in Burundi
What is your say about this
Is it brotherly love or another thing??
Your views#MrFacts #statusfootshoobish #promoteroftheland #MonkPromotions pic.twitter.com/APYqds6d57— Monk (@Nyabistick) May 17, 2022
Simanya eno ye maximum respect Jose Chameleone is always demanding for of late #Byebyo pic.twitter.com/LrAq0dJNt9
— Kanungu Prince (@DeanJoshua26) May 17, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!