Chadwick Boseman wamamaye muri Black Panther nk’umwami ‘T’Challa’ yitabye Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kanama 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Chadwick Aaron Boseman wamamaye nuri filime ya Black Panther nka T’Challa ari umwami wa Wakanda, yitabye Imana azize kanseri y’amara.

Itangazo ryacishijwe ku rukuta rwa Twitter rwe, ryavugaga ko yari amaze igihe kinini abana n’ubu burwayi. Riti “Indwanyi nyayo, Chadwick yakomeje kwihangana abinyuramo, ndetse anabaha filime mwakunze cyane. Kuva kuri ‘Marshall’ kugera kuri ‘Da 5 Bloods’ n’izindi’.

Rikomeza rivuga ko zose yagiye azikina afite ubu burwayi bwari bumumereye nabi, kuko yabaga ari kwibagisha. Yapfiriye mu rugo iwe.

‘Black Panther’ cyangwa Igisamagwe cy’umukara uyu mugabo yamamayemo, ni filime y’imirwano irimo inkota, amacumu, imbunda n’ibindi birwanisho by’ikoranabuhanga rihambaye byose bituma iyo filime iryohera uyireba nk’uko incamake yayo ibigaragaza. Yagiye hanze mu 2018.

Iyi filime yo muri Amerika igizwe ahanini n’abakinnyi b’abirabura, ikinwa yerekana Wakanda, igihugu cyo muri Afurika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere mu ikoranabuhanga.

Umwami w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa [ariwe Chadwick Boseman] wabaga mu mahanga, agaruka iwabo ariko aje gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda. Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk’Igisamagwe cyangwa “Black Panther”.

Kugira ngo ahashye uwo mwanzi bidasubirwaho, T’Challa yisunze ingabo z’igihugu cye ndetse n’umukozi w’inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA).

“Black Panther” iri mu bwoko bwa filime za “Superhero” cyangwa filime zigaragaza umukinnyi umwe ufatwa nk’intwari, uba ufite imbaraga zidasanzwe akemera guhara ubuzima bwe kugira ngo arengere inyungu z’umuryango we cyangwa igihugu. Kugira ngo iyi filime ikinwe irangire byatwaye amadolari ya Amerika miliyoni 200, abarirwa muri miliyari 170 z’amafaranga y’u Rwanda.

Chadwick uretse gukina Black Panther yanakinnye mu zindi nka ’21 Bridges’, ‘The Express: The Ernie Davis Story’, ‘The Kill Hole’, ‘Captain America: Civil War’, ‘Avengers: Endgame’ n’izindi.

Mu 2018 yatwaye ibihembo bya MTV Movie & TV Awards mu byiciro bibiro birimo icya Best Performance in a Movie n’icya Best Hero.

Yavukiye mu Mujyi wa Anderson mu Majyepfo ya Carolina muri Amerika, ku wa 29 Ugushyingo 1976. Yari afite umugore witwa Taylor Simone Ledward. Yatangiye gukina filime mu 2003.

Chadwick Boseman na Lupita bakinanye ari ab'imena muri iyi filime
Chadwick Boseman yamamaye cyane muri Black Panther
Uyu mugabo yitabye Imana ku myaka 43

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .