00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Celine Dion aravugwa mu mushinga w’indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 May 2025 saa 02:28
Yasuwe :

Abahanzi bo mu Rwanda bari mu mushinga wo gusubiranamo indirimbo ‘Quand on est en amour’ na bagenzi babo bo muri Canada bashobora no kugaragaramo Celine Dion.

Uyu mushinga uri gukorwa ku bufatanye bw’ikigo cyitwa ‘Institut La Voix des Profondeurs’ gikorera i Rutsiro ndetse n’umushinga witwa ‘Projet Québec-Afrique’ ukorera muri Canada.

Bigizwemo uruhare n’ikipe isanzwe itunganya indirimbo za Patrick Norman waririmbye iyi ndirimbo ‘Quand on est en amour’, abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bamaze iminsi bafata amajwi yabo azifashishwa muri iyi ndirimbo.

Nubwo abashinzwe uyu mushinga bataratangaza amazina y’abazawuhuriramo, hari amakuru avuga ko Celine Dion na Patrick Norman wayiririmbye bari mu baturuka muri Canada bazafatanya n’abo mu Rwanda.

Mu Rwanda bamwe mu bo IGIHE yamenye ko bari muri uyu mushinga barimo Marina, Bwiza, Butera Knowless, Juno Kizigenza, Bruce Melodie na King James.

Uretse iyi ndirimbo, muri uyu mushinga hari gufashwa abahanzi bafite ibikorwa bitandukanye, nk’aho Bwiza yafashijwe mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu Karere ka Rutsiro ahubatse ikigo ‘Institut La Voix des Profondeurs’.

Mu mujyo w'uyu mushinga, Bwiza yateranye ibiti n'ubuyobozi bw'abawurimo
Abahanzi banyuranye bakomeje gufatwa amajwi y'iyi ndirimbo, Bwiza yasangije abamukurikira amashusho ari muri studio
Celine Dion aravugwa mu mushinga w’indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda
Patrick Norman waririmbye 'Quand on est en amour' byitezwe ko nawe azumvikana muri iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .