Uyu mushinga uri gukorwa ku bufatanye bw’ikigo cyitwa ‘Institut La Voix des Profondeurs’ gikorera i Rutsiro ndetse n’umushinga witwa ‘Projet Québec-Afrique’ ukorera muri Canada.
Bigizwemo uruhare n’ikipe isanzwe itunganya indirimbo za Patrick Norman waririmbye iyi ndirimbo ‘Quand on est en amour’, abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bamaze iminsi bafata amajwi yabo azifashishwa muri iyi ndirimbo.
Nubwo abashinzwe uyu mushinga bataratangaza amazina y’abazawuhuriramo, hari amakuru avuga ko Celine Dion na Patrick Norman wayiririmbye bari mu baturuka muri Canada bazafatanya n’abo mu Rwanda.
Mu Rwanda bamwe mu bo IGIHE yamenye ko bari muri uyu mushinga barimo Marina, Bwiza, Butera Knowless, Juno Kizigenza, Bruce Melodie na King James.
Uretse iyi ndirimbo, muri uyu mushinga hari gufashwa abahanzi bafite ibikorwa bitandukanye, nk’aho Bwiza yafashijwe mu gutera ibiti by’imbuto ziribwa mu Karere ka Rutsiro ahubatse ikigo ‘Institut La Voix des Profondeurs’.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!