00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cedric KgBoy agiye guhurira ku rubyiniro na P-Square na Diamond Platnumz

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2022 saa 09:03
Yasuwe :

Umunyarwanda ukorera umuziki muri Canada, Cedric KgBoy, agiye guhurira mu gitaramo n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo P-Square yo muri Nigeria na Diamond Platnumz wo muri Tanzania, mu Iserukiramuco ’Afrobeats Music Festival’.

Iri serukiramuco ry’iminsi itatu riteganyijwe ku wa 18 - 20 Kanama 2022, mu Mujyi wa Ottawa. Rizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Afurika.

Iri ni iserukiramuco rimaze kuba ubukombe, riba ryerekana imico itandukanye yo muri Afurika, indyo z’aho ndetse n’umuziki.

Afrobeats Music Festival ihuriza hamwe abahanzi bakomeye muri Afurika, abari kuzamuka n’abanyempano batandukanye.

KgBoy wagize amahirwe yo kuzataramira abazitabira Afrobeats Music Festival, yinjiye mu muziki mu 2018, atangira afite intego yo kujya asubiramo indirimbo z’abandi gusa aza kujya ahimba ize.

Mu myaka amaze, yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe muri diaspora no mu Rwanda nka Fakelove, I surrender, Si Loko n’izindi.

KgBoy yatangaje ko ari amahirwe adasanzwe kuba yatoranyijwe mu bazitabira iri serukiramuco rizahuriza hamwe n’ibyamamare mu muziki wa Afurika.

Afrobeats Music Festival izitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika nka P-Square, Diamond Platnumz, Focalist, Töme, Kranium, Primo Green, Jeda n’abandi bakiri mu nzira zo kwiyubaka.

Cedric KgBoy agiye guhurira ku rubyiniro na P-Square na Diamond Platnumz
KGBoy ari mu byishimo byo kuba mu bahanzi batoranyijwe mu bazitabira iri serukiramuco
Iri serukiramuco ry’iminsi itatu rizabera mu Mujyi wa Ottawa aho rizitabirwa n'’ibyamamare mu muziki wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .