Aba bahanzi bari batumiwe mu gitaramo cy’umuziki wo mu myaka yo ha mbere cyinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya, cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025. Kayirebwa yasabye imbabazi abakunzi be bari bitabiriye biteze kumubona ariko bakaza gutaha batamubonye.
Ati “Bambabarire byananiye nari maze iminsi ntameze neza cyane, no kunanirwa n’ibi bya bonane ndiyandayanda numva bitankundira ni cyo gituma tuzagira ikindi gihe tukabonana. Nanjye erega mba mbakumbuye. Ariko n’ukuri bashobora kugenda bigabanyamo bake bake baza kunyisurira nta kibazo…ibyo nta kibazo bapfa kumbwira.”
Yakomeje avuga ko ahaye ikaze abakunzi be, ku buryo ababishoboye bajya bamusura iwe bagataramana cyane mu masaha y’umugoroba.
Ati “Ubwo rero abantu bagiye bicamo amatsinda bajya baza bakanyisurira. Ndacyahari ariko si ukuvuga ngo bazatinde. Bambabarire byabaye intege nke, kubera ibintu mazemo iminsi. Maze iminsi ndwaye. Mumbabarire ntabwo bizongera.”
Iki gitaramo Kayirebwa yagombaga kuririmba cyari cyiswe ‘Ab’ejo n’abubu’ cyabereye ahitwa Lexury Garden hazwi nka Norvège mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!