Aba bahanzi batumiwe mu gitaramo cy’umuziki wo mu myaka yo ha mbere kizinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya cyane ko kizaba ku wa 1 Mutarama 2025.
Iki gitaramo cyiswe ‘Ab’ejo n’abubu’ byitezwe ko kizabera Lexury Garden ahazwi nka Norvège mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP, ibihumbi 20Frw muri VVIP, ibihumbi 100Frw ku meza y’abantu icumi ndetse n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu umunani bicaye mu myanya y’imbere.
Si kenshi abahanzi barimo Cécile Kayirebwa, Makanyaga Abdoul na Orchestre Impala bahurira ku rubyiniro, ari nayo mpamvu bitezweho gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!