Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Werurwe 2025 ni bwo bageze i Kigali. Igitaramo cya Gen-Z Comedy bategerejwemo kizaba ku wa 27 Werurwe 2025.
Uretse Karole Kasita, abanyarwenya bitabiriye iki gitaramo bageze i Kigali, barimo Pablo, Maulana & Reign, na Alex Muhangi. Ni mu gihe MC Mariachi, Madrat & Chiko bo indege yabasize, byitezwe ko bagera i Kigali mu ijoro ryo ku wa 26 Werurwe 2025.
Aba barwenya bakomeye i Kampala, baziyongera ku bo mu Rwanda barimo Fally Merci, Pirate, Rusine, Joshua, Ambasador w’abakonsomateri, Muhinde, Umushumba, Dudu, Kadudu na MC Kandi & Musa, na bo bazasetsa abantu muri GEN-Z Comedy.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!