Cardi B yasobanuye impamvu yatumye yitereshaho ikibuno n’amabere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Gashyantare 2021 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar umaze kwamamara nka Cardi B, yavuze ko kugira ipfunwe byatumye yihinduza byinshi ku mubiri we kugira ngo amere uko yifuzaga.

Uyu muraperikazi w’imyaka 28 mu kiganiro yagiranye na Mariah Carey kuri Interview magazine yavuze ko yagiye abangamirwa n’abantu kubera uko yari ameze bigatuma ahitamo kwihinduza kugira ngo agire umutuzo.

Ati “Mvuka ku data wo muri Repubulika y’Aba- Dominicaine ndetse na mama wo muri Trinité-et-Tobago, rero abanya-Dominicaine benshi baba bafite uko basa, baba bafite umusatsi woroshye, mwiza umeze neza kandi mwinshi. Uko nagiye nkura abantu bambaza ibintu bidasanzwe, bakambaza bati ni ukomoka muri République dominicaine kuki umusatsi wawe utameze neza? Nakundaga gusiga ibirungo mu musatsi wanjye, ariko umusatsi wanjye n’ubundi ugakomeza kwibazwaho.”

Avuga ko aho yakuriye i New York akenshi nabwo abantu bakomeje kujya bibaza ku mabere ye, ikibuno cye ndetse bigatuma ahorana ipfunwe buri gihe ridashira.

Ati “Aho nakuriye muri Bronx, nasabwaga kuba ndi munini kandi mfite ikibuno, kuko abahungu b’urungano barambaza bati reka icyo kibuno kimeze nk’urubaho. Nta mabere ufite. Rero ibyo byatumaga numva ndi mubi kandi ntazi ibigezweho.”

Akomeza avuga ko ibyo byose aribyo byatumye ubwo yatangiraga gukirigita ifaranga ahita ajya kwibagisha, ndetse yumva arabohotse abaho mu buzima bwiza butandukanye n’ubwo yari abayeho mbere.

Ati “Ubwo nagiraga imyaka 18 nahindutse umubyinnyi, nari mfite amafaranga ahagije yamfasha nkaba nagura amabere ku buryo ibintu byose byatumaga numva ntatekanye bijyanye n’amabere yanjye byose byahise birangira.”

“Ubwo nari mfite imyaka 20 nagiye mu kabyiniro k’abamansuzi kandi umuntu yagombaga kuba afite amabuno manini icyo gihe nabwo numvaga ntatekanye kubera byo. Nagiye gukoresha ikibuno mpita numva nigiriye icyizere.”

Cardi B yamamaye mu 2017 mu ndirimbo yitwa Bodak Yellow [money moves]. Ubusanzwe mu muziki we yibanda ku njyana ya Hip Hop.

Yavukiye muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gace ka The Bronx muri leta ya New York, tariki 11 Ukwakira mu mwaka w’1992.

Amabere ye ari mu byo yagiye kongeza
Cardi B yishimira bikomeye ko yabashije kugira amafaranga akamufasha kwiyitaho
Cardi B avuga ko kwibasirwa n'abantu byatumye yihinduza umubiri we wose uhereye mu kanwa, umusatsi, amabere n'ikibuno
Cardi B yakuranye ipfunwe kubera uko abantu bahoraga bibaza ku miterere ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .