Cardi B yahagaritse ikirego cya gatanya ye na Offset

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar umaze kwamamara nka Cardi B yahagaritse gatanya, yari yatanze ashaka gutandukana n’umuraperi Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset mu itsinda rya Migos.

Muri Nzeri nibwo Cardi B yari yatanze impapuro ashaka gutandukana n’umugabo we, bari bamaze imyaka itatu babana ndetse babyaranye umwana w’umukobwa, banasezeranye kubana akaramata.

Cardi B yatanze impapuro zaka gatanya zatanzwe mu rukiko rwo muri Georgia tariki 15 Nzeri 2020.

Ubu, TMZ yatangaje ko uyu mugore yujuje impapuro na none akazishyikiriza uru rukiko yari yatsemo gatanya, asaba ko ikirego cyahagarara kuko abona urukundo rwe n’umugabo we rwongeye kuzahuka.

Urubanza rwe rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ugushyingo 2020.
Ubwo Cardi B yizihizaga isabukuru y’imyaka 28 ku wa 11 Ukwakira hagaragaye kwiyunga n’umugabo ku karubanda, ndetse Offset yamuhaye impano akanyamuneza kaba kose kuri uyu mugore.

N’ubwo Cardi B ashimishijwe n’uko urukundo rwe n’umugabo rwongeye kuzamo agahenge, abafana bamwe ngo ntabwo bashimishijwe nabyo.

Aba bombi basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus ufite imyaka ibiri.

Indi nkuru wasoma: Urunturuntu mu rukundo rwa Cardi B na Offset, bashobora no gutandukana

Urukundo rw'aba bombi rukunze kuzamo agatotsi bakongera bagasubirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .