Capt (Rtd) Seka Steven, umubyeyi wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Gicurasi 2020 saa 11:49
Yasuwe :
0 0

Capt (Rtd) Seka Steven, umubyeyi wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana azize uburwayi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mubyeyi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma ari naho yari amaze iminsi arwariye.

Seka Steven yabaye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), akaba yaranabaye umuyobozi wa Sosiyete ya ‘Kigali Veterans Cooperative Society’ ikora ibikorwa byo kwishyuza amahoro y’aho imodoka zihagarara/parikingi.

Umunyana Shanitah ni umwe mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yahagarariye Intara y’Amajyepfo ayasoza ari igisonga cya Mbere.

Ifoto ya Capt Seka Steven yambaye impuzankano y'ingabo z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .