00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yatangije shene nshya ’Zacu TV’ izajya yerekana filime nyarwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 12:34
Yasuwe :

Nyuma y’amezi atatu Canal+ Group itangaje ko yamaze kugura Zacu Entertainment isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV gitunganya kikanamenyekanisha filime nyarwanda, kuri ubu bamaze gutangiza shene nshya izajya izerekana.

Kuva ku wa 3 Ukwakira 2022 kuri dekoderi ya Canal+ haratangira kugaragaraho shene nshya ‘Zacu TV’ izajya yerekana filime ziri mu Kinyarwanda ijana ku ijana.

Ni televiziyo izaba ifite porogaramu z’umwihariko nka; filime z’uruhererekane nyarwanda kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, izi zikabamo izasohotse n’izitarasohoka.

Ku nshuro ya mbere ariko kandi iyi shene izajya yerekana filime z’uruhererekane zo mu Gihinde ariko zashyizwe mu Kinyarwanda.

Iyi shene izajya iba ifite filime z’umwihariko buri joro mu cyumweru, umuziki ndetse n’amakuru agezweho mu myidagaduro.

Zacu TV igiye kuba shene ya kane izagaragara kuri Canal+ iri mu rurimi rw’umwimerere mu gice cya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nyuma ya Novegasy, Sunu Yeuf na Maboke TV.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hamurikwaga iyi shene ku mugaragaro, umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko nk’iki kigo bishimiye kunguka shene nshya izajya yerekana filime zo mu Kinyarwanda zikundwa n’abatari bake mu Rwanda.

Ati “Turabizi ko mu Rwanda bakunda filime zabo, abakiriya bacu nizera ko bagiye kuryoherwa n’iyi shene kandi natwe duhora duharanira kubashimisha.”

Nelly Wilson Misago washinze Zacu TV akaba ari nawe uyu munsi uyiyobora nubwo yaguzwe na Canal+ yabwiye abanyamakuru ko iyi shene igiye kuba igisubizo ku isoko rya sinema nyarwanda.

Ati “Zacu TV ikintu igiye kumara ni ukwagura isoko kuko izo mwabonye harimo izo twishyura amafaranga, hari ayo tuzajya tubaha ngo babashe gukora inziza.”

Iyi shene nshya ya Zacu izajya igaragara kuri nimero 99 ku mashene ya Canal+.

Clementine Tugendhat ushinzwe amashene yo muri Canal+ Interanational yavuze ko iki kigo gifite ubushake bwo gufasha filime nyarwanda ku buryo inziza mu zizajya ziba zatambutse kuri Zacu TV zishobora no kujya zishyirwa mu ndimi z’amahanga zikaba zanaca ku mashene mpuzamahanga.

Sophie Tchatcoua umuyobozi wa Canal+ Rwanda yavuze ko bashyizeho ino shene mu rwego rwo gushimisha abakiriya babo
Guhera ku wa 3 Ukwakira 2022 Zacu TV iratangira kugaragara kuri Canal+
Abanyamakuru bamurikiwe shene ya Zacu TV
David Bayingana niwe wari uyoboye uyu muhango
Buri wese amatsiko yari menshi ubwo Zacu TV yamurikwaga
Nelly Misago Wilson niwe washinze shene ya Youtube ya ZACU TV

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .