Umuraperi Armanie uba muri Canada yasohoye indirimbo nshya yise ’Sigaho’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Niyonsenga Jean Claude Armand uri gukoresha izina Armanie, utuye muri Canada, nyuma y’amezi make yinjiye mu muziki akomeje kuzamura izina rye mu njyana ya Hip Hop, aho guhera mu mpera za 2019 amaze gusohora indirimbo ya kane yise ’Sigaho’.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bujyanye no gukangurira abantu guhitamo ibyiza bakirinda ikibi icyo aricyo cyose, nubwo cyaba kiguha ibyiza ariko mu nzira mbi.

Mu kiganiro na IGIHE, Armanie yavuze ko ari kugerageza gushyira imbaraga mu muziki we, ku buryo igihe azaba avuye muri Canada arangije amasomo, azasanga afite umubare runaka w’abakunze ibikorwa bye.

Ati ”Ndi kwiga muri Canada ariko nanone ndi umuhanzi, usibye kuzakora ibyo nize rero mba nifuza kuzakora n’umuziki nk’umuhanzi ukomeye. Ndi kugerageza kubaka mpereye kuri fondasiyo ikomeye. Kuva mu Ukuboza 2019 igihe ninjiraga byimbitse mu muziki kugeza ubu, maze gukora indirimbo enye kandi zose zifite amashusho.”

Muri izi ndirimbo Armanie amaze gukora harimo Rurarya, Ivu rihoze, Akadasohoka ndetse na Sigaho, zose uyu muhanzi yagiye asohora zifite amashusho.

Ati “Njye ngerageza ibishoboka byose ku buryo buri ndirimbo yose nsohoye ijya hanze iri kumwe n’amashusho yayo, niwo muco nize mbere yo kwinjira muri ibi bintu kandi nzi ko bizamfasha.”

Armanie w’imyaka 24 amaze imyaka ine aba muri Canada ku mpamvu z’amasomo ya kaminuza guhera mu 2016 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye. Yize amashuri yisumbuye muri Glory Secondary School, akomoka ku Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Armanie avuga ko nyuma y’izi ndirimbo ze zinyuranye n’izindi afite zitarasohoka, ateganya gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, akazibanda ku bafite amazina akomeye bizamufasha kuzamuka mu buryo bworoshye.

Indirimbo nshya "Sigaho" ya Aramanie

Indirimbo "Ivu rihoze" ya Armanie

Indirimbo "Akadosohoka" ya Armanie

Indirimbo "Rurarya" Armanie yahereyeho umuziki mu buryo bw’umwuga

Umuraperi Armanie arakataje mu bikorwa bye bya muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .