00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbonyi, The Ben na Nel Ngabo bakoze ibitaramo by’amateka muri Canada (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 September 2022 saa 02:29
Yasuwe :

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, abahanzi nyarwanda barimo Israel Mbonyi, The Ben na Nel Ngabo bakoze ibitaramo byitabiriwe muri Canada, bikomeza gutsindagira urukundo abo bahanzi bafitiwe hanze y’u Rwanda.

Ibi bitaramo byabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, aho Israel Mbonyi yataramiye mu Mujyi wa Edmonton naho The Ben na Nel Ngabo bataramira muri Ottawa.

Amakuru ava mu mujyi wa Edmonton ahamya ko amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi yari yashize mbere gato ko umunsi w’igitaramo ugera.

Ibi byatumye icyumba cyateguriwe kuberamo iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye abakunzi b’umuziki bari baje kwihera ijisho umuziki wa Israel Mbonyi uri mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Israel Mbonyi na we yashimiye abakunzi be agira ati "Icyumba cyuzuye abantu bari baguze amatike barayamara, mwakoze cyane. Ryari ijoro ryiza ry’urukundo."

Ku wa 17 Nzeri 2022 kandi mu Mujyi wa Ottawa habereye igitaramo cyahuje The Ben na Nel Ngabo nacyo cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki.Ni igitaramo yaba abahanzi bakiririmbyemo ndetse n’abakunzi b’umuziki bakitabiriye batashye banyuzwe.

The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’iki gitaramo yagize ati "Ottawa mwankoze ku mutima."

Ni amagambo yari ahuriyeho na Nel Ngabo washimiye bikomeye abakunzi b’umuziki b’umuziki baje kubashyigikira.

Kuri Israel Mbonyi iki cyari igitaramo cya mbere akoreye muri Canada mu gihe asigajeyo ibitaramo bine birimo ibizabera mu mijyi nka Winnipeg, Vancouver na Montreal.

Iki gitaramo cyari icya gatatu kuri Nel Ngabo umaze gutaramira mu Mijyi nka Montreal aho yakoreye igitaramo cye bwite.

Israel Mbonyi yataramiye mu Mujyi wa Edmonton aho abakunzi be bari bakubise buzuye
Igitaramo cya Israel Mbonyi cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Byari ibyishimo bikomeye kuri Israel Mbonyi nyuma yo gutaramira abakunzi be muri Canada
The Ben yashimishijwe bikomeye n'igitaramo yakoreye muri Ottawa
The Ben imbere y'abafana be mu mujyi wa Ottawa
Abafana bagize umwanya wo gusabana na The Ben na Nel Ngabo
Abafana ba The Ben na Nel Ngabo bari benshi muri Ottawa
Igitaramo cya The Ben na Nel Ngabo cyari cyitabiriwe n'abakunzi b'umuziki benshi bari bahuriye mu Mujyi wa Ottawa
Nel Ngabo ubwo yafataga ifoto n'abakunzi be bari bitabiriye igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Ottawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .