Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo, cyane ko icyumba cyari cyateguwe kuberamo cyari cyakubise cyuzuye.
Iki gitaramo Bruce Melodie yakoreye mu Mujyi wa Ottawa cyabimburiye ibindi ateganya gukorera mu mijyi nka Montreal,Toronto na Vancouver.
Bisobanuye ko tariki 1 Ugushyingo 2024 azataramira i Montreal, tariki ya 2 Ugushyingo 2024 azakomereza mu Mujyi wa Toronto, naho tariki ya 9 Ugushyingo 2024 ataramire muri Vancouver ari naho ha nyuma.
Ibi bitaramo biri kuba kuba nyuma y’uko ibyasubitswe byari gutangira kwa 26 Nzeri 2024 i Montreal, bigakomeza ku wa 05 Ukwakira i Edmonton, ku wa 12 Ukwakira muri Otttawa ndetse na 19 Ukwakira muri Toronto.
Bikaba byari byarasubitswe kubera iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika ryari rimaze iminsi rizenguruka Igihugu kandi uyu ari umwe mu bahanzi yagizemo uruhare.
Amafoto: Statten Image
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!