Camila Cabello ubwo yari mu ruzinduko rw’ibanga yakoreye mu Rwanda tariki 31 Ukuboza 2022, yasuye uduce two mu Karere ka Musanze mu Kinigi, aho niho yahuriye n’umusore Credo wamushushanyije amureba mu minota mike bamaranye.
Uyu musore w’imyaka 21 usanzwe ari umunyabugeni ukorera mu Karere ka Musanze, yabwiye IGIHE ko akibona Camila byamunejeje cyane kuko n’ubusanzwe akunda umuziki we bimutera kumushushanya.
Yagize “ Njye nkimubona nahise mfata urupapuro n’ikaramu ndamushushanya, mu minota mike yari amaze aho aje kudusura. Na we byaramutunguye kuko ntabwo yari abizi ko ndi kumushushanya. Ni ibintu yakiriye neza byamunejeje.”
Camila Cabello kuri ubu wamaze gusubira iwabo, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filime ukunzwe n’abatari bake ku Isi. Yakoze indirimbo nka Havana, Crying in the Club, Senorita yakoranye na Shawn Mendez bahoze bakundana n’izindi.
Uyu mukobwa kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yakoreye uruzinduko mu Rwanda.
This how @Camila_Cabello appreciate this beautiful art work created by my brad @Credoboriss
It's pleasure to have u in #redrocks #musanze
Rwanda🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼🇷🇼
Plz retweet and support this beautiful talent pic.twitter.com/gVlAcVrCe9— Ger_main🇷🇼🇺🇬 (@WABIKURIKIRANA) January 2, 2023

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!