Inzira yorohera benshi ni ibitaramo mu Bubiligi kuko basa nk’abajyayo bisanga kubera sosiyete y’umunyarwanda iborohereza ariyo ’Team Production’ yashinzwe na Justin Karekezi.
Iyi sosiyete imaze kubaka izina by’umwihariko mu Bubiligi, imaze imyaka irenga icumi itumira abahanzi bo mu Rwanda mu bitaramo bitandukanye.
Ni sosiyete yashinzwe na Justin Karekezi nyuma y’igitekerezo yagize mu 1997 ubwo yari yitabiriye igitaramo i Burayi. Yahavuye yiyemeje gutegura ibitaramo kuri uwo mugabane ariko akagira umwihariko wo gutumira Abanyarwanda n’abandi bahanzi nyafurika.
Mu kiganiro yahaye IGIHE, Justin Karekezi yavuze ko yaje kugira amahirwe yo guhura n’umufatanyabikorwa batangiranye, ahera imirimo yo gutegura ibitaramo muri Guinée Conakry.
Aha niho urugendo rwo gutegura ibitaramo rwatangiriye kuri Karekezi, aho yamaze hafi imyaka itatu akorera mbere yo gusubira mu Bubiligi.
Mu 2001 ubwo yasubiraga mu Bubiligi, Karekezi yakomeje gutegura ibitaramo ariko akibanda gutumira abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Karekezi avuga ko mu 2011 aribwo yicaranye n’urubyiruko rurimo Abanyarwnada rwari rumaze kubona ubuhanga ategurana ibitaramo bye, bajya inama z’uko bajya batumira n’abahanzi nyarwanda.
Ati “Naricaye n’urubyiruko rw’Abanyarwanda turaganira, dusanga dukeneye no gutumira abahanzi b’iwacu kugira ngo bamenyekane mu batuye i Burayi ariko n’abakunzi babo bagire amahirwe yo kubabona. Icyo gihe nibwo twiyemeje gufatanya dutangira kubatumira.”
Karekezi avuga ko kubikora abikunze byamubereye iturufu yo gutegura ibitaramo byiza byitabirwa n’abatari bake mu Banyarwanda n’inshuti zabo zituye i Burayi.
Uyu mugabo atangiye gutumira abahanzi bo mu Rwanda ahereye kuri King James mu 2011. Kuva ubwo yatumiye abandi barimo Urban Boys, Dream Boys, Jay Polly, Kitoko, Meddy, The Ben, Bruce Melodie, DJ Marnaud, DJ Toxxyk, Social Mula, Marina, Charly&Nina, Riderman, DJ Pius, Mike Kayihura na Shaddyboo baherukayo umwaka ushize.
Mu gukomeza uwo murongo, Karekezi yatumiye abandi bahanzi barimo Kenny Sol, Okkama na Bwiza, aho bazataramira mu Bubiligi tariki 4 Werurwe 2023.
Iki gitaramo cya mbere cy’umwaka wa 2023, Karekezi ahamya ko kizaba kidasanzwe kuko gihuriwemo n’abahanzi bamaze kwigaruria imitima y’abafana b’umuziki w’u Rwanda.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!