Habimana Philomène usanzwe ari Perezida wa Angels’ Voices Choir, yavuze ko mu myaka yose bamaze umuhamagaro wabo wari ugukorera Imana mu buryo bwo kuririmba ariko na none bagashyira imbere cyane gufasha abatishoboye.
Ati “Mu myaka yose tumaze, icyo twagiye dushyira imbere ni umurimo w’Imana ariko ukajyana n’ibikorwa byo gufasha kuko ari bimwe mu bintu tuzi ko bigirira akamaro ababa bitaweho. Muri cya gihe twavuze ubutumwa, bukajyana n’imirimo izaduherekeza.”
Yakomeje avuga ko mu gihe bamaze hari benshi bamaze kugenda bafasha, gusa igikorwa giheruka kikaba cyarabaye bizihiza imyaka 15.
Ati “Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 15 korali imaze yamamaza ubutumwa bwa Yezu Kristu, twateguye igitaramo twise “Youth4Yahweh From Darkness to Light”, hari hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha imiryango 132 itishoboye isanzwe ifashwa n’Abadominikani no kwimakaza umuco wo kudaheza abafite ubumuga muri gahunda zose. Kandi twishimira ko byagenze neza.”
Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024 kuri Ste Famille Hotel kuva i saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Ikigitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga 500 b’ingeri zose no mu madini atandukanye harimo abihaye Imana bo mu miryango itandukanye, abanyacyubahiro mu nzego za Leta harimo n’uwahoze ari Ministiri w’Intebe Murekezi Anastase, abakuriye ibigo bitandukanye byikorera, Abahanzi n’abanyamakuru, ababyeyi, abana n’urubyiruko muri rusange.
Ni igitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi mu miririmbire ya korali no mu mitegurire y’igitaramo. By’umwihariko cyitabiriwe n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahabwa n’umwanya wo kwerekana impano yabo yo kubyina indirimbo z’umuco Nyarwanda.
Ni igitaramo cyaranzwe n’ubudasa n’ubudaheza. Habimana ati “Ni yo ntego yacu, gutuma nta bwigunge abafite ubumuga bagira, kandi bakumva ko na bo ari ikiremwamuntu nk’abandi.”
Iki gitaramo cy’uyu mwaka cyarangiye hakusanyijwe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu.
Angels’ Voices Choir ni korali y’urubyiruko gatolika ikorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kacyiru kuri Shapeli y’Umuryango w’Abadominikani mu Rwanda ikaba, iririmba misa y’Icyongereza buri ku Cyumweru saa Kumi n’Imwe z’umugoroba kuva tariki 23 Ugishyingo 2009.
Igizwe n’abanyamuryango barenga 100 baherereye mu mpande zose z’isi n’abaririmbyi 60 baherereye mu Rwanda. Ni korali yakira abantu mu ngeri zose, baba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Uretse kuririmba misa za buri Cyumweru, Angels’ Voices Choir ikora ibindi bikorwa bitandukanye by’urukundo nko gufasha abakene, gusura ibigo by’amashuri, gusura abarwayi, kuririmba misa z’ubukwe, gutabara n’iza amasakaramentu ndetse no gususura abantu mu birori binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!