Ubwo yari akigera i Kigali, Butera Knowless yabwiye IGIHE ko yagiriye ibihe byiza i Burayi, cyane ko wabaye umwanya mwiza wo kuruhuka kuri we ndetse aboneraho no gusura inshuti n’abavandimwe nubwo bitamubujije kugira imirimo imwe n’imwe y’umuziki ahakorera.
Ati “Nahagiriye ibihe byiza, byari umwanya wo kuruhuka, gusura inshuti n’abavandimwe nubwo bitambujije kugira ibikorwa bijyanye n’akazi nahakoreye nubwo aka kanya ntavuga ngo ni ibi cyangwa ibi ngibi.”
Nubwo atakomoje ku mishanga yakoreye i Burayi aho aherutse, Butera Knowless wari mu Bubiligi ahamya ko mu minsi iri imbere abakunzi be bazatangira kuyibona.
Ku rundi ruhande Butera Knowless yahishuye ko nyuma y’akaruhuko yafashe mu minsi ishize ubu akurikijeho ibikorwa byinshi nk’uko benshi mu bakunzi b’umuziki we basanzwe babimumenyereyeho.
Uyu muhanzikazi yavuze ko mu minsi iri imbere abakunzi be n’ab’umuziki w’u Rwanda bazatangira kubona ibikorwa bye bishya yaba iby’umuziki n’ibindi biwushamikiyeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!