00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bidasubirwaho Ruger na Victony bagiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 December 2024 saa 12:20
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Intore Entertainment bwemeje ko Ruger agiye gutaramira i Kigali, mu gitaramo ‘REVV UP Experience’ giteganyijwe ku wa 28 Ukuboza 2024, mu gihe byitezwe ko mu minsi mike haza gutangazwa n’ibya Victony.

Nyuma y’iminsi IGIHE itangaje inkuru y’uko Ruger na Victony bagiye gutaramira i Kigali, Intore Entertainment ifatanyije na BK Arena bemeje ko ari impamo, icyakora hatangazwa Ruger gusa.

Ku rundi ruhande ariko, IGIHE yamenye amakuru ko na Victony ibiganiro bye byarangiye igisigaye ari uko umunsi ugera na we bagatangira kumwamamaza.

Victony, ni umunya-Nigeria uvanga kurapa no kuririmba. Uyu musore wavutse ku wa 5 Mutarama 2001, akomoka mu gace Orsu muri Leta ya Imo.

Yamamaye mu ndirimbo nka Soweto, Kolomental, Stubborn yakoranye na Asake n’izindi nyinshi.

Ruger (izina yahawe na D’Prince wavumbuye impano ye) ni umusore uhagaze bwuma mu muziki cyane ko ari mu bagezweho muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.

Ruger yazamutse cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ’Jonzing World Record’.

Nyuma y'imyaka ibiri, Ruger agiye kongera gutaramira i Kigali
Ubwo aheruka i Kigali, Ruger yatashye abakunzi b'umuziki badashize ipfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .