Batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma cya The Next Pop Star berekeje mu mwiherero

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukuboza 2020 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Abaririmbyi batandatu barimo abakobwa babiri n’abahungu bane bageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa The Next Pop Star, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 berekeje mu mwiherero w’iminsi itandatu bitegura icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Abageze mu cyiciro cya nyuma barimo Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannick Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine ndetse na Jasmine Kibatega. Bageze muri iki cyiciro batoranyijwe muri 20 bari bageze mu cyiciro cyakibanjirije.

Aba bose bahagurukiye kuri Kigali Arena berekeza kuri Hotel Portofino i Nyarutarama aho bagomba kuba kugeza tariki 24 Ukuboza 2020.

Mbere y’uko bahaguruka, aba bahanzi bose baganiriye na IGIHE, ibyishimo byo kuba barabashije kugera mu cyiciro cya nyuma byari byose.

Aba bahanzi bose bahuriza ku kuba mu gihe baba begukanye ibi bihembo byakwagura umuziki wabo ndetse bikanahindura ubuzima bwabo kuko ari irushanwa ririmo amafaranga menshi.

Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwavuze ko aba bahanzi bagiye mu mwiherero kwiga byisumbuyeho ibijyanye n’umuziki, kwitozanya n’itsinda ry’abacuranzi bazakorana ku munsi wa nyuma w’irushanwa ndetse bakazanagira amahirwe yo kuganira hifashishijwe ikoranabuhanga n’abo bazakorana muri Amerika.

Nubwo bagiye mu mwiherero, ubuyobozi bw’iri rushanwa bwavuze ko amatora agikomeje bityo abanyarwanda basabwa gukomeza gushyigikira ababashije kugera muri iki cyiciro.

Abantu bashobora gutora binyuze mu buryo bw’ubutumwa bugufi (SMS) aho utora yandika ijambo TNP agasiga akanya agakurikizaho nimero y’uwo ashaka gutora akohereza kuri 1510.

Cyangwa se bakanyura ku rubuga rwa IGIHE, akareba ifoto y’umuhanzi ashyigikiye bikamuha amahirwe yo kwegukana igihembo.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa tariki ya 26 Ukuboza 2020 hahembwa abahanzi babiri bazaba bahize abandi. Ni igikorwa kizanitabirwa n’abahagarariye Sosiyete Network Show Biz (NSB) na SM1 Music Group/ Sony Music Group ari na bo bateguye iri rushanwa.

The Next Popstar ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi Nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga. Ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na More Events.

Uzaryegukana azahabwa ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe uwa kabiri na we azasinyana amasezerano y’imikoranire na sosiyete itunganya imiziki SM1 Music Group yo muri Sony Music Group.

Kanda hano ubashe gutora

Dore uko batandatu bakomeje bitwaye mu cyiciro cyabanjirije icya nyuma

Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 yatumye mu kujya kuri Hotel biyambaza imodoka nini bakwirwamo bose kandi bahanye intera
Kibatega Jasmine na Ish Kevin bagiye mu mwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .