Ibyishimo ku muhanzi Yverry n’umukunzi we nyuma y’ubwoba bw’igitaramo yamurikiyemo album ya mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Gashyantare 2020 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 Yverry yamuritse Album ye ya mbere mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali. Nyuma y’igitaramo uyu muhanzi n’umukunzi we bagaragaje ibyishimo bafite nyuma y’ubwoba bwinshi bari bamaranye iminsi.

Yverry asoje igitaramo mu kiganiro na IGIHE yagize ati” Byandenze, ndishimye ndashimira abanyarwanda banyeretse urukundo.”

Uyu muhanzi yashimiye bikomeye itangazamakuru ry’imyidagaduro ryo mu Rwanda uburyo ryamubaye inyuma mu myiteguro y’iki gitaramo kugeza kibaye kikitabirwa cyane.

Yverry yahishuye uko yari afite ubwoba bwinshi kubera ko igitaramo cye cyabereye umunsi umwe n’icya Kassav’, ati”Ntibyari byoroshye, nagize ubwoba ariko ndashimira Imana ko bigenze neza.”

Uyu muhanzi yavuze ko buri mwaka kuri St Valentin agiye kujya akora igitaramo cyane ko ari umunsi mwiza kuri we ujyanye n’ibyo aririmba.

Usibye Yverry wavuze ubwoba yari afite, Umukunzi we Uwase Vanillah nk’umuntu umuhora hafi na we yavuze ko mbere y’igitaramo uyu muhanzi yagaragazaga ubwoba.

Uwase yagize ati” Ubwoba bwari buhari ariko ntabwo bwari bwinshi.”

Uwase usanzwe ari umukunzi wa Yverry yavuze ko yanyuzwe n’uko igitaramo cyagenze nubwo mu mujyi wa Kigali hari ikindi gikomeye.

Ni igitaramo byari byitezwe ko kiririmbamo abahanzi nka Yverry nyirizina, Bruce Melodie, King James, Andy Bumuntu, Social Mula, Queen Cha na Cyusa kibera ahahoze hitwa Camp Kigali.

Icyakora bitunguranye King James yitabiriye iki gitaramo arwaye cyane ntibyamukundira ko aririmba nubwo yagikurikiranye.

Bruce Melodie we wari ufite akandi kazi mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze ntiyabashije kwitabira.

Reba ikiganiro twagiranye na Yverry nyuma y’igitaramo

Reba ikiganiro twagiranye na Uwase Vanillah mu gitaramo cy’Umukunzi we

Yverry mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere
Uwase Vanillah umukunzi wa Yverry yari yitabiriye iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .