Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2020, cyateguwe n’Umunyarwanda, Raoul Rugamba watangije umushinga ugamije kumenyekanisha ibyiza bya Afurika yise ‘Africa in Colors’. Kizabera no mu bihugu byose uyu mushinga ukoreramo uko ari 26.
‘The Creative Bus’, ni urugendo rubera mu modoka, rugahuza abahanzi batandukanye, bakungurana ibitekerezo ku byakorwa mu kuzamura impano zabo.
Buri wese witabiriye uru rugendo yahabwaga umwanya akaganiriza bagenzi be ibyo akora ndetse akabereka n’agashya kabirimo. Nyuma yabazwaga ibibazo ku bikorwa bye bakabiganiraho kugeza amatsiko ashize.
Byari iby’agaciro kubona umuntu ushushanya uri kuganiriza abandi bahanzi mu ngeri zitandukanye uko akora ubugeni bwe, nabo nyuma bakamuganiriza ibyo bakora.
Umuyobozi wa Africa in Colors, Raoul Rugamba, yateguye iki gikorwa yishimiye uko cyagenze, avuga ko ari kimwe mu bikorwa bateguye bizajya biba kenshi mu kurushaho guhuza abahanzi b’ingeri zitandukanye baturutse imihanda yose bakaganira ku buhanzi bwabo.
Ati ”Twahurije hamwe abahanzi batandukanye mu buryo bwo kubafasha kumenyana no kungurana ubumenyi, bishobora no kubaviramo gufashanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Ni igikorwa kibaye bwa mbere mu Rwanda, gusa Rugamba yavuze ko uko kizagenda kiba ari nako kizajya giha amahirwe abahanzi benshi.
Yakomeje agira ati “Nubwo bitangirijwe mu Rwanda, ni igikorwa kizabera mu bihugu byinshi dukoreramo, ntekereza ko nibabikora natwe tukabikora bizatanga umusaruro mu gutuma habaho kumenyana kw’abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye. Ndetse n’uburyo bw’imikoranire bukoroha nk’imwe mu ntego zacu.”
Ibihugu bikoreramo uyu mushinga kugeza ubu ni 26 birimo 20 bya Afurika ndetse na bitandatu byo hanze y’uyu mugabane.
Rugamba yavuze ko mbere y’uko bakora iserukiramuco Africa in Colors rya 2021 bifuza kuba nibura bafite ibihugu bigera kuri 35 bikoreramo uyu mushinga.
Uyu mushinga watangiye umwaka ushize 2019, wateguye iserukiramuco Africa in Colors mu 2020 ariko ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Gisubizo Abi Gaëlle umwe mu bitabiriye uru rugendo ahagarariye sosiyete yakoze umukino wa ‘Keza video Game’, yavuze ko yanyuzwe n’uru rugendo kuko rwamuhuje n’abandi bahanzi batandukanye mu ngeri zose z’ubuhanzi.
Karengera Kirenga uzwi nka Eric Soul, umuhanzi akaba n’umu DJ wabigize umwuga ariko wanihebeye gufasha abahanzi ba gakondo, yashimiye abateguye iki gikorwa cyongeye guhuza abahanzi bagasabana bakaganira ndetse bakanungurana ibitekerezo.
Yavuze ko buri muhanzi wese witabiriye uru rugendo yabashije kubona ibintu bitandukanye abandi bakora bityo bikamwungura ubundi bumenyi atari afite.
Creative Bus yitabiriwe n’abahanzi bo mu byiciro bitandunye harimo abashushanya, abanyamuziki, abafotora, abanyamideri, abakinnyi ba filime n’abandi batandukanye.
Ni urugendo rwahagurukiye Kacyiru kuri KBS runaba ariho rusorezwa nyuma yo kuzenguruka ibice byose nyaburanga by’Umujyi wa Kigali.










Amafoto: Umuhoza Sharoon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!