00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari ibitwenge gusa muri Seka Live (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 May 2022 saa 07:18
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kinini abakunzi b’urwenya nta bwinyagamburiro, bongeye kwishima baramwenyura mu birori bya ‘Seka Live’.

Ni mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.

Cyatumiwemo abanyarwenya batandukanye barimo abakizamuka bibumbiye mu cyiswe Gen z, iri tsinda ry’abanyarwenya riri gufashwa na Fally Merci urifata nk’irerero ku banyarwenya b’ejo hazaza.

Habanje abanyarwenya bakizamuka. Aba ntabwo bishimiwe cyane bitewe n’ubwoba no kwitinya.

Gusa bamwe basekeje benshi nka Joseph wavuze ukuntu yabonye Loyiso [Umunyarwenya wo muri Afurika y’epfo wari watumiwe] yakiriwe ku Kibuga cy’Indege i Kanombe na Arthur mu gihe we yari i Gisenyi agahita atega ashaka ko yahagera akakirwa n’abantu, yibwira ko yamera nka we ageze Nyabugogo yakirwa n’abamubaza ngo urerekeza he?

Uretse uyu, Fally Merci nawe yakiniye ku mubyimba DJ Pius amubwira ko indeshyo ye ingana n’igihembwe cya kabiri kubera ukuntu aba ari ikirekire.

Uyu musore yahanuye abakiri bato ababwira ati “Uzakore cyane ku buryo iwanyu batazajya birahira abana b’abaturanyi.”

Nkusi Arthur wari umushyushyarugamba we yateye urwenya avuga ko DJ Pius kubera uburebure, bibaye ngombwa ko akenera ‘pieces’ nk’uko imodoka bigenda byagorana.

Umunyarwenya Nimu Roger washimishije benshi we yaje ari mu ishusho y’umusore w’Umurundikazi ufite umukunzi w’umunyarwanda.

Uyu murundikazi ahabwa imodoka camera zikamufotora agahamagara polisi asaba ko basiba ifoto bamufotoye hanyuma akagenda akagaruka yambaye impuzu [imyenda] nziza akabishyura bakamufotora indi.

Umunyarwenya witwa Jody yaje ku rubyiniro aganiriza abari bitabiriye ageze aho ababwira ko ‘mu ijuru mu rubanza hari bamwe imanza zabo zizabera mu muhezo kubera ibyo bakoze’.

Umunya-Zimbabwe Carl Joshua yagereranyije indirimbo z’iwabo n’iz’ahandi avuga ukuntu usanga muri Afurika y’Epfo ubu hagezweho Ameno ageze aho bavuga ngo ‘you want to bamba?’ ashimisha benshi.

Yakurikiwe na Rusine mu gihe yamaze ku rubyiniro cyose byari ibitwenge kubera ko yisanisha n’abantu basinze kandi kuri we atari ko biri.

Akigera ku rubyiniro yagize ati “Nimuseka cyane ndabyibagirwa.”

Yakomeje atera urwenya ageze hagati abwira abazungu bari ahabereye igitaramo ngo agiye gukoresha ikiyarwanda gikomeye ubundi ibyo aravuga bibacange. Hari nk’aho yagize ati “Muribuka ukuntu ibintu byari bitaratubana ingutu?”

Loyiso Mandinga wamukurikiye yaranzwe no gusetsa abantu yifashishije ibindi bimenyetso birimo kuvugiriza.

Iki gitaramo cyasojwe na Japhet na Etienne. Aba basore baje abantu batangiye gutaha ariko bafite inzenya zirimo iz’ukuntu ba mutwarasibo bingigaga abahanzi mu bihe bya Guma mu Rugo ngo bajye gufata ibiryo, abandi bakabitera utwatsi.

Batanze ingero z’abahanzi barimo Jules Sentore, Mbonyi, P FLA buri wese bigana imyitarire ye mu gihe yari asabwe kujya kwaka ibiryo ku kagari.

Ibitwenge bidasanzwe ku bari bitabiriye
Fally Merci yagaragaje ubuhanga mu gutera urwenya
Eloi Mugabe uri mu bagize itsinda rireberera inyungu Ariel Wayz yari yizihiwe
Carl Joshua ku rubyirniro ni uku yaserutse
Bigomba Guhindika ni bo bashyize akadomo kuri iki gitaramo
Buri wese wageze ahabereye igitaramo yatahanye ibyishimo
Andy Bumuntu yari yizihiwe
Alyn Sano yasetse hafi yo kwerekana muzitsa
Abantu basetse karahava
Abantu bari bitabiriye ku bwinshi
Ndaruhutse Merci wamenyekanye nka Fally Merci yashimishije benshi
Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n'ab'ingeri zose
Ni uku Zebra Queen yaserutse
Nimu Roger ari mu bashimishije benshi
Rusine ugezweho mu rwenya rw'ubusinzi yakoze iyo bwabaga
Rangira Uwase D'Amour witabiriye Miss Rwanda mu 2016 akagera mu mwiherero [ubanza iburyo] na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda mu 2021 bari bizihiwe
Yateye urwenya rwo kwigana abasinzi benshi baranyurwa
Rusine yashimishije benshi
Rutura yamaze igihe kinini aganiriza abari bitabiriye
Umuhanzi akaba n'Umunyamakuru Andy Bumuntu na Umuhire Elianne wagaragaye muri filime 'Trees of Peace' bari mu bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Sintex [Mukuru wa Nkusi Arthur wari wateguye iki gitaramo] uri hagati yari yitabiriye
Umunya-Afurika y'Epfo, Loyiso Madinga, yagowe no gutera urwenya abari bitariye
Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa mu 2021 nawe yari muri iki gitaramo
Umunyarwenya Atome n'umufotozi Promese Kamanda bari bakurikiye iki gitaramo
Umunyarwenya Rusine ubwo yari ku rubyiniro
Zebra Quen uri mu bakobwa bakiri kuzamuka mu gutera urwenya, yashimishije benshi
Uzagende kuri Moto[Prince] ubanza iburyo uri mu banyarwenya bakundwa na benshi yari ahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .