00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaraperi barimo Bull Dogg, Riderman na Bushali batanze ibyishimo muri Kigali Universe (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 November 2024 saa 10:46
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2024 mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Kigali Universe, hakoraniye urubyiruko rwitabiriye igitaramo ‘The keep it’ cyari cyatumiwemo abaraperi bakomeye mu Rwanda.

Iki gitaramo cyari kigamije kumurika ikinyobwa gishya cya ‘Skol Malt’.

Mu bahanzi batumiwe muri iki gitaramo harimo Bull Dogg, Riderman, Bushali, B-Threy, Beat Killer na Nessa, Papa Cyangwe, Fireman n’abandi.

Aba bose uko bari batumiwe nabo bitabiriye ku bwinshi ndetse buri umwe yakoze iyo bwabaga kugira ngo atange ibyishimo ku bakunzi be bari bakoraniye muri Kigali Universe.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Kate Gustave wafatanyaga na Anita Pendo mu gihe aba DJs bavangaga umuziki ari DJ Kaleex na Smooth Kriminal.

Kigali Universe yari yakubise yuzuye abakunzi b’umuziki, mu gihe itike yo kwinjira yo yaguraga 5000Frw buri wese agahita ahabwamo amacupa abiri ya Skol Malt.

Kigali Universe yari yakubise yuzuye
MC Kate Gustave na Anita Pendo nibo bari bayoboye iki gitaramo
Anita Pendo yaserutse yambaye nk'abaraperi
Rufonsina na DJ Douce bari muri iki gitaramo
Kenny K-Shot ni umwe mu bigaragaje bikomeye muri iki gitaramo
Beat Killer na Nessa bafite abakunzi mu rubyiruko, bigaragaje muri iki gitaramo
Umunyarwenya Rusine n'umugore we bari muri iki gitaramo
Zeotrap ni umwe mu baraperi bagaragaje ko bafite abakunzi
Papa Cyangwe yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi
B-Threy yatanze ibyishimo ku bakunzi be
Bushali wari ukubutse i Huye mu bitaramo bya 'Isango na Muzika Awards', yigaragaje muri Kigali Universe
Fireman ubwo yari imbere y'abakunzi be muri Kigali Universe
Anita Pendo na Kate Gustave basabye Fireman gufatana ifoto y'urwibutso n'abafana
Bull Dogg ni uku yaserutse ku rubyiniro
Abakunzi b'umuziki beretse urukundo Bull Dogg
Riderman yageze aho azamuka ku rubyiniro afatanya na Bull Dogg gususurutsa abakunzi b'umuziki
Byari ibyishimo ku bakunzi ba Hip Hop kubona Bull Dogg na Riderman ku rubyiniro bari kumwe
Riderman yongeye gushimangira ko ari umwe mu baraperi b'ibihe byose
Riderman yafatanye ifoto n'abakunzi be

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .