Amarira n’agahinda mu gushyingura DJ Miller (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Mata 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Karuranga Virgile wamenyekanye nka Dj Miller yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2020 mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

Mbere yo gushyingura Dj Miller, habanje umuhango wo gusezera bwa nyuma ku murambo we no kumusengera wabereye mu rugo rwe ruri mu Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro.

Dj Miller yasezeweho n’abo mu muryango we, inshuti, aba-Djs bagenzi be n’abandi. Byari amarira n’agahinda mu muhango wo guherekeza Dj Miller washyinguwe n’abantu batarenze 20 hubahirizwa amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Dj Miller w’imyaka 30 y’amavuko yitabye Imana ku wa 5 Mata 2020 aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi arwariye Stroke.

Mu buhamya bw’umugore we Nigihozo Hope ubwo yasezeraga bwa nyuma kuri DJ Miller yahishuye ko bari bafite icyizere cy’uko azakira kuko abaganga bari bababwiye ko nta kibazo kinini afite.

Nigihozo wari umaze igihe gito cyane arushinze na DJ Miller yavuze ko bari bizeye kuva mu bitaro mu byumweru bibiri ariko mbere y’umunsi umwe ngo yitabe Imana yasezeye ku nshuti ze.

Yagize “Yari ari gusezera abantu ni uko tutabimenye kuko yahamagaye abantu bose b’inshuti ze.”

Nigihozo yavuze mbere yuko umugabo we yitaba Imana yabanje kubabara cyane. Yakomeje ati “Yapfuye ababara narabibonaga mu maso ye, yashakaga kuvuga no guhumeka bikanga.”

Yashimye buri umwe wamufashe mu mugongo avuga ko azaharanira gushyira mu bikorwa imishinga umugabo we yari afite.

Nyina wa Dj Miller yavuze ko mu bihe bitandukanye umwana we yaharaniye gutanga umunezero ku mugore we ndetse n’umwana we.

Yavuze ko Dj Miller yari ibyishimo bya benshi "cyane cyane abo twakundaga gusangira umuceri Kabeza.”

Uyu mubyeyi avuga ko Dj Miller yakoresheje neza igihe cye akiri ku Isi kandi ko yabaye umugabo akiri umwana.

Yashimye buri umwe wamutabaye muri ibi bihe bigoye. Ati “Mwitanze mu buryo bwinshi butandukanye, ndabibashimira Imana ibampere umugisha. Ikindi nakongeraho ni uko mbakunda.”

Uyu mubyeyi yijeje umugore wa Dj Miller ko azakomeza kumukunda nkuko umuhungu we yamukundaga, ati ”Nzakomeza kugukunda nkuko yagukundaga nzagukundana n’umwana wanyu.”

DJ Miller ni umwe mu bari bafite izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda. Yacuranze mu bitaramo bikomeye yaba ibisanzwe ndetse n’iby’abanyacyubahiro cyane ko yakunze kwiyambazwa mu birori byabaga binarimo abayobozi bakuru b’igihugu.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina 2015 n’ibitaramo bya New Years’ Vibes, yanaherukaga gucurangira imbaga y’abantu buzuye Kigali Arena muri East Africa Party.

Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo yari mu rugendo rwo kumurika album yayo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party, ibitaramo bikomeye bya Silent Disco byabaye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2018 n’ibindi byinshi cyane.

Reba umuhango wose wo gushyingura DJ Miller

Dj Miller yasabiwe ku Mana
Karuranga Virgile wamenyekanye nka Dj Miller yashyinguwe ku wa 8 Mata 2020 mu irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo
Musaza w'umugore wa Dj Miller niwe wari ufashe umusaraba
Muyoboke Alex uzwi mu ruhando rw'umuziki w'u Rwanda yari mu bitabiriye uyu muhango
Byari amarira n'agahinda mu gushyingura DJ Miller
Dj Pius mu muhango wo gushyingura DJ Miller
Anita Pendo wababajwe bikomeye n'urupfu rwa DJ Miller ari mu bamuherekeje
Umubyeyi wa Dj Miller ahanagura umukazana we, ubwo yatangaga ubuhamya ku buzima bw'umugabo we mu minsi ya nyuma mbere yuko atabaruka
Nyampinga w'u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie ari mu basezeye bwa nyuma kuri DJ Miller
Umubyeyi wa Dj Miller yavuze ubuhamya bukomeye ku muhungu we
DJ Toxxyk, Radjou na Miss Keza Joannah na bo baherekeje DJ Miller
Nyiri Cadillac Club na Cocobean Club, Cobra yari yitabiriye uyu muhango
Dj Pius yavuze mu izina ry'aba Dj, agaruka ku buzima bwa Dj Miller mu kazi n'urugwiro rwamurangaga
Uhagarariye umuryango w'abakunzi b'imbwa wari kumwe na Miss Nishimwe Naomie na we uwubamo yavuze uburyo DJ Miller yazikundaga cyane. Yitabye Imana mu gihe hitegurwaga igitaramo cy'imbwa
Muyoboke Alex asezera bwa nyuma kuri Dj Miller
VJ Mupenzi asezera bwa nyuma kuri Dj Miller bari bahuje umwuga wo kuvanga indirimbo
Umuhanzi Peace Jolis asezera bwa nyuma kuri Dj Miller banakoranye indirimbo
Bad Rama bari baturanye inzu ku yindi asezera kuri Dj Miller
Bad Rama bari baturanye inzu ku yindi asezera kuri Dj Miller
Nishimwe Naomie asezera kuri Dj Miller
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Uncle Austin, mu baherekeje DJ Miller
Habimana Hussein ukinira Rayon Sports asezera bwa nyuma kuri Dj Miller
Devydenko yari yaje gusezera ku nshuti ye magara
Rwema Dennis yaje guherekeza DJ Miller
Christopher na Uncle Austin mu baherekeje DJ Miller witabye Imana azize indwara ya stroke
Miss Nishimwe Naomie yageze i Rusororo ahashyinguwe DJ Miller
Usibye abantu 20 bemerewe kwegera imva ya DJ Miller, abandi bose basabwe kuguma ahirengeye mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .