00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari amaraso ya gisore- Bull Dogg ku ihangana ry’ahahise hagati ye na Riderman (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 June 2024 saa 02:11
Yasuwe :

Bull Dogg yahishuye ko ihangana mu ndirimbo ryabaye hagati ye na Riderman byari ibitekerezo by’ubwana n’amaraso ashyushye ya gisore ku buryo uyu munsi batabitinyuka bitewe n’imyaka barimo.

Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yavugaga kuri album ‘Igitabo cy’amategeko’ aherutse gukorana na Riderman.

Abibuka mu myaka myinshi itambutse, Riderman na Bull Dogg ni bamwe mu baraperi bigeze gukozanyaho mu ndirimbo zitandukanye, icyakora baza gushyira akadomo ku bushyamirane bwabo ahubwo bahitamo gusenyera umugozi umwe.

Nyuma yo gushyamirana, aba baraperi bahuriye mu mishanga y’indirimbo zitandukanye ndetse zanakunzwe ariko ak’ishyamirana ryabo ko ntikabure mu mitwe y’abakunzi babo babakurikiye kuva cyera.

Bull Dogg ubwo yari abajijwe ku ihangana ryeruye ryabaranze mu myaka yashize, yavuze ko ibyabaye byari ubwana ndetse n’uyu munsi iyo babitekereje basanga byari ibintu bidakwiriye batewe n’imyaka ya gisore bari bakirimo.

Ati “Biriya ni ibintu by’ubwana, umuhungu wese uri mu myaka 22-24 aba yumva ari agasore, ari umuntu urenze, yumva ibitekerezo bye aribyo bya mbere […] akumva nta muntu wamushotora ngo aceceke, iyo umaze gukura usanga ataribyo bya ngombwa.”

Abajijwe niba ari ibintu ajya aganiraho na Riderman, Bull Dogg yavuze ko batajya babiha umwanya.

Ati “Urumva ntabwo tubiganiraho kuko buri wese iyo abitekerejeho asanga ari ububwa cyangwa ubwana, nk’ubu niba turi gukorana ubucuruzi umuntu abitekerezaho agasanga byari ibintu by’ubwana.”

Ikindi Bull Dogg yakomeje avuga ko “Buriya mu buzima busanzwe ushobora gukora ikosa uri umwana w’imyaka 20 sosiyete ikakubabarira kuko ukiri umwana, ukarisubiramo ufite 23 nabwo bakakwihanganira iyo ugeze muri 26 abantu batangira kwibaza ngo uzakura ryari, iyo rero ugeze mu myaka 30 abantu batangira kuvuga ngo niko cyabaye.”

Ku rundi ruhande, Bull Dogg ahamya ko uwakumva we na Riderman bari guterana amagambo mu ndirimbo ku myaka bafite yakumirwa.

Ati “Ni ukuvuga ngo njye w’umugabo ufite abana bakuru bangana n’abo mfite na Gatsinzi (Riderman) ufite abana bangana n’abanjye, tukicara ngo tugiye guterana amagambo ngo tugiye gutukana, guterana amagambo […] ntabwo ari ibintu bigaragara neza mu bantu bacu.”

Bull Dogg ahamya ko kugeza uyu munsi umuziki we yawutandukanyije no gushyamirana n’abahanzi bagenzi be.

Yavuze kuri album ye na Riderman

Muri iki kiganiro, Bull Dogg yongeye gushimangira ko album ‘Igitabo cy’amategeko’ yakoranye na Riderman ari igitekerezo bagize ubwo bari muri studio barangije gukorana indirimbo bahuriyemo na Mico The Best.

Ati “Buriya abahanzi iyo bamaze gukora indirimbo baricara bakayumva bakumva niba ntacyo gukosora, tumaze kubisoza nibwo twagiye kuganira njye nganira na Riderman ndamubwira nti ubu nta kuntu twakora album?”

Bull Dogg uhamya ko yabibwiye Riderman kuko yari azi ubushobozi afite mu muziki yongeraho ko yari yizeye ko atabyanga kuko nawe inshuro nyinshi yagiye amuhagararaho mu itangazamakuru bamubaza umuraperi abona ukomeye akagaruka ku izina rye.

Uyu muraperi yemeza ko nyuma yo kubyemeranya bihaye iminsi mike ngo batangire gukora izo ndirimbo, mu cyumweru kimwe gusa bari batangiye kuzikora.

Bitewe n’uko bari biyemeje gukora indirimbo esheshatu, aba baraperi biyemeje ko buri munsi bazajya bahurira kuri studio bazajya bakorana indirimbo ebyiri.

Ibi bisobanuye ko bagiye muri studio inshuro eshatu baba barangije album yabo.

Bull Dogg ahamya ko album ye na Riderman ari kimwe mu bikorwa byiza yakoze, by’umwihariko yongeraho ko yishimiye uburyo abakunzi babo bayakiriye.

Iyi album imaze ikunzwe igizwe n’indirimbo esheshatu arizo Amategeko 10, Muba nigga, Hip hop, Miseke igoramye, Nkubona fo na Bakunda abapfu.

Niba utarabasha kumva album ya Bull Dogg na Riderman wayumvira hano

Bull Dogg ahamya ko ihangana rye na Riderman ryabaranze mu myaka itambutse ryari ubwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .