Ibi Bwiza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, aho yari aherekejwe na Justin Karekezi uhagarariye Team Production itegura ibitaramo i Burayi.
Justin Karekezi umaze iminsi mu Rwanda, yabwiye abanyamakuru ko yari ari mu Mujyi wa Kigali aho yagize umwanya wo kugirana ibiganiro n’abahanzi barimo The Ben uzafasha Bwiza muri iki gitaramo.
Uretse aba bahanzi, Bwiza yabwiye abanyamakuru ko hari abantu benshi bamaze kwemera kuzajya kumushyigikira biganjemo abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.
Ati “Uretse The Ben na Juno Kizigenza hari abantu benshi biganjemo abafite amazina akomeye twamaze kwemeranya ko bazamperekeza muri iki gitaramo. Ndumva nzaba ndi kumwe n’abantu benshi bagiye kunshyigikira rwose.”
The Ben utabashije kwitabira ikiganiro n’abanyamakuru, yatanze ubutumwa buhamya ko ari umuhanzi wakunze Bwiza kuva yatangira umuziki kugeza uyu munsi, iyi ikaba ari nayo mpamvu yemeye kujya kumushyigikira muri iki gitaramo.
Avuga kuri album azaba amurikira abakunzi be, Bwiza yavuze ko iriho indirimbo nka Ahazaza, Ogera yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Best Friend yamaze kujya hanze.
Ku rundi ruhande yateguje abanyamakuru indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi ndetse n’izindi zinyuranye zizaba ziyigize.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!