Ibirori bya ‘The Stage Fashion Showcase’ byabereye ahitwa ‘Mundi Center’ mu ijoro ryo ku wa 1 Ugushyingo 2024, ahari hakoraniye abahanzi b’imideli batandukanye ndetse n’abamurika imideli bari bitabiriye ari benshi.
Ni ibirori byari byitabiriwe ku rwego rwo hejuru nubwo itike yo kwinjira yo yari ibihumbi 50 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 100 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Mu kiganiro na IGIHE, Bwiza yavuze ko byari inshuro ye ya mbere amuritse imideli nubwo ari uruganda yari asanzwe akurikira.
Icyakora avuga ko byari igitekerezo cya Matheo Studio, ati “Ni igitekerezo cya Matheo, rero nk’umuntu dusanzwe dukorana nanjye nagombaga kumushyigikira, byakwiyongeraho ko ari ibintu nkurikira bikanyorohera.”
Bwiza yavuze ko uruganda rwo kumurika imideli rukeneye ko buri Munyarwanda arushyigikira kuko ahandi rutunze abatari bake.
Uyu muhanzikazi yaboneyeho gushima Mucyo Sandrine wiyemeje gushora amafaranga ye mu gikorwa cya ‘The Stage Fashion Showcase’ cyabaga ku nshuro ya kabiri.
Bwa mbere ku itariki 14 Ukwakira 2023 mu birori byabereye muri Kigali Marriot Hotel. Ni ibirori bigamije kuzamura uruganda rw’imideli mu Rwanda no kumurika impano nshya ku ruhando mpuzamahanga.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!