00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza agiye gutaramira Abafumbira muri Uganda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 July 2022 saa 10:32
Yasuwe :

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho mu Rwanda yatumiwe mu birori by’ubusabane ‘Iwacu heza’ bigiye guhuza abaturage bo mu Bufumbira ho muri Uganda ahari ubwoko buzwi nk’Abafumbira.

Ni ibirori ngarukamwaka bigiye kuba ku nshuro ya kane, aho aba baturage bavuga ururimi rw’Igifumbira bazaba bataramiye mu Bufumbira.

Ibi birori bihuza Abafumbira baturutse imihanda yose ku Isi, biba bigamije kwiyibutsa ibigize umuco w’abafumbira bagatarama mu mbyino gakondo ari nako bishimira umusaruro w’ibyo baba bagezeho.

Muri uyu mwaka umuhanzikazi Bwiza ndetse na DJ Lenzo usigaye atuye muri Uganda nibo batumiwe gususurutsa abazitabira ibirori ‘Iwacu heza’.

Abafumbira bakunze guhuzwa n’u Rwanda kuko kugeza mu 1910 aka gace kari gaherereye ku ruhande rw’urw’imisozi igihumbi mbere y’uko abakoroni bagashyirwa kuri Uganda.

Iki ni igitaramo kizahuza abantu bo mu bwoko bw’Abafumbira, Abarundi ndetse n’Abanyarwanda cyatumiwemo Bwiza nyuma yo gukorera urugendo muri Uganda aho yakoreye indirimbo yahuriyemo n’abahanzi barimo; Allan Kendrick, umuhungu wa Bebe Cool na John Blaq basubiranyemo iyitwa ‘Ready’.

Bwiza uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yatumiwe mu birori by'Abafumbira muri Uganda
Ni ku nshuro ya kane ibi birori bigiye kuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .