00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza yateguriwe igitaramo cyo kwerekanwa ku ivuko i Bugesera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 12:08
Yasuwe :

Bwiza uri mu bakobwa bashya mu muziki w’u Rwanda, akaba afashwa na sosiyete ya KIKAC Music yateguriwe igitaramo cyo kwiyereka abo ku ivuko mu Bugesera.

Uyu mukobwa uvuka mu Karere ka Bugesera, yinjiye muri KIKAC Music nyuma yo gutsinda irushanwa ry’abanyempano b’abakobwa rya ‘The Next Diva’.

Ni irushanwa yatsinze ahita ahabwa amahirwe yo kwinjira muri iyi sosiyete yari isanzwe ifasha abahanzi nka Danny Vumbi na Mico the Best.

Nyuma yo gukora indirimbo nka Available na Yiwe yasohoye mu minsi ishize, yateguriwe igitaramo cyo kwiyireka abo ku ivuko mu Bugesera.

Iki gitaramo kizaba tariki 24 Ukuboza 2021 byitezwe ko kizabanzirizwa no kwereka uyu muhanzi ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ubundi ku mugoroba agasusurutsa abaturage.

Nubwo amakuru ataratangazwa neza, IGIHE yamenye ko ibiganiro bikomeje mu bahanzi b’amazina akomeye bazaherekeza uyu uyu mukobwa barimo Riderman, Mico the Best, Social Mula n’abandi.

Nyuma yo gusohora indirimbo ebyiri zakunzwe, Bwiza ari muri studio aho ari gukorana indirimbo n’abahanzi bafite amazina byitezwe ko zizahoka kuri EP izajya hanze mbere y’uko ajya gutaramira mu Bugesera.

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bashya mu muziki w'u Rwanda bagaragaza ahazaza heza
Indirimbo nke Bwiza amaze gusohora zagaragaje impano ye mu muziki
Bwiza yateguriwe igitaramo cyo kwiyereka abo ku ivuko i Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .