Ntiharamenyekana izina rizahabwa iyi album Bwiza ari gukoraho ahereye ku ndirimbo ‘Soja’ aherutse gukorana na Juno Kizigenza.
Uhujimfura Claude uhagarariye inyungu za Bwiza binyuze muri KIKAC Music, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka uzasiga iyi album imuritswe.
Yagize ati “Soja ni yo ndirimbo ya mbere dusohoye kuri album y’indirimbo 12 duteganya kumurikira abakunzi ba muzika nyarwanda mu Ukwakira 2023.”
Uyu musore yavuze ko imirimo yo gukora kuri iyi album bayigerereye cyane ko nyinshi mu ndirimbo batangiye kuzikoraho ku buryo mu minsi iri imbere bazakomeza kuzisogongeza ku bakunzi ba muzika.
Ati “Guhera kuri Soja ubu twatangiye gusohora indirimbo zigize iyi album, turifuza ko igitaramo cyo kuyimurikiramo kizasanga hari izasohotse abantu bazi.”
Ku rundi ruhande Uhujimfura yavuze ko nta ndirimbo yasohotse mbere ya ‘Soja’ izagaragara kuri iyi album kuko zo bazifata nk’izo bifashishije mu kumenyekanisha uyu muhanzikazi.
Bwiza amaze umwaka yinjijwe mu muziki na KIKAC Music nyuma yo gutsinda irushanwa ‘The Next Diva’ ryari rigamije gushakisha abakobwa bafite impano idasanzwe mu muziki.
Mu gihe gito Bwiza amaze gusohora EP iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare Riderman, Mico The Best, Social Mula n’abandi.
Uyu muhanzikazi amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda nka; Alvin Smith w’i Burundi, Xaven wo muri Zambia na John Blaq, Kataleya&Kandle bo muri Uganda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!