Uyu mukobwa uri kurangiza amasomo ye muri ‘Mount Kigali University’ yari amaze igihe yiga ibijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu (Hospitality and tourism management).
Iki gitabo Bwiza yamuritse ku wa 21 Gashyantare 2025, kirimo ubushakashatsi yakoze ku ruhare rw’ubunararibonye muri serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa mu kumenyekanisha amafunguro nyarwanda mu ma hoteli.
Bwiza uri kurangiza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, cyane ko ari no mu myiteguro yo kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 shades’.
Iyi album Bwiza ateganya kuyimurikira mu Bubiligi mu gitaramo azahuriramo n’abarimo The Ben na DJ Toxxyk ku wa 8 Werurwe 2025.
Bwiza yamuritse iki gitabo ku munsi n’ubundi ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya ‘Move Afrika’ agomba guhuriramo na John Legend mu ijoro ryo ku wa 21 Gashyantare 2025 muri BK Arena.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!