Ubwo yari abajijwe kuri Coach Gael na Tonzi batitabiriye igitaramo cye nyamara yari yabaragije album ye, Bwiza yagize ati “Tonzi yari i Burayi ariko agira gahunda z’umuryango, Coach Gael nawe yagize gahunda zatumye atabasha kwitabira ariko mpamya ko ibintu byose yabikurikiye gatanu kuri gatanu.”
Mu minsi ishize nibwo byari byatangajwe ko Bwiza uri mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda yaragije album ye ya kabiri, Coach Gael na Tonzi, abagira abantu bagomba kuyikurikirana no kuyitiza umurindi ngo igere kure.
Icyo gihe, Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu z’uyu muhanzikazi yavuze ko ari ikintu batekereje, nyuma yo kubona gikwiriye kandi cyagira umumaro mu kumenyekanisha album yabo nshya.
Ati “Nibwo bwa mbere album ihawe Parrain na Marraine. Kubera ko aba ari abantu bagiye kugufasha ngo urugendo rwa album rugere kure. Umuntu witwa Coach Gael na Tonzi nibo twahisemo.”
Yakomeje ati “Uribuka nshyiraho gahunda yo kugurisha album miliyoni 1 Frw, ukuntu batabyumvaga? ikintu abantu baba babura ni ukubereka ko icyo kintu kibaho. Mbere y’uko dushyira hanze indirimbo zigize album twahisemo kuyiragiza aba bantu.”
Ku rundi ruhande, Bwiza ahamya ko igitaramo cye cyagenze neza cyane ko cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki batari bake by’umwihariko akaba yarakozwe ku mutima no kubona abakunzi be batari urubyiruko gusa.
Iki gitaramo cyabereye mu Bubiligi, Bwiza ahamya ko nyuma yacyo ateganya gutaramira mu Rwanda nubwo amakuru yose y’iki gitaramo atarayatangaza.
Album ‘25 Shades’ Bwiza yamuritse byitezwe ko izajya hanze ku wa 28 Werurwe 2025 ari nabwo abakunzi b’uyu muhanzikazi bazayumva byeruye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!