Ku mugoroba wo ku wa 25 Nyakanga 2022 nibwo Bwiza yari ageze ku Kibuga cy’indege cya Entebbe yitabiriye ibirori ngarukamwaka bigiye kuba ku nshuro ya kane, aho aba baturage bavuga ururimi rw’Igifumbira bazaba bataramiye mu gace bavukamo.
Ibi birori bihuza Abafumbira baturutse imihanda yose ku Isi, biba bigamije kwiyibutsa ibigize umuco wabo, bagatarama mu mbyino gakondo ari nako bishimira umusaruro w’ibyo baba bagezeho.
Muri uyu mwaka umuhanzikazi Bwiza ndetse na DJ Lenzo usigaye atuye muri Uganda nibo batumiwe mu gususurutsa abazitabira ibirori ‘Iwacu heza’.
Abafumbira bakunze guhuzwa n’u Rwanda kuko kugeza mu 1910 aka gace kari gaherereye ku ruhande rw’urw’imisozi igihumbi mbere y’uko abakoloni bagashyirwa kuri Uganda.
Iki gitaramo kizahuza abantu bo mu bwoko bw’Abafumbira, Abarundi ndetse n’Abanyarwanda cyatumiwemo Bwiza nyuma yo gukorera urugendo muri Uganda agakora ‘Ready Remix’ yakoranye na John Blaq. Afite kandi undi mushinga w’indirimbo yahuriyemo n’uyu musore w’Umunya-Uganda ndetse na Allan Kendrick, umuhungu wa Bebe Cool.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!