Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bwiza yagaragaje ko iyi album azayimurikira mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe 2024.
Bwiza ntabwo aratangaza amakuru menshi yaba kuri album ye nshya ndetse n’iki gitaramo yamaze kurarikira abakunzi be, icyakora yijeje abamukurikira ko mu minsi iri imbere bazagenda bayamenya.
Iyi album nshya Bwiza agiye kumurikira i Burayi izaba ikurikira iyo yise ‘My dream’ yasohoye mu 2023 nubwo igitaramo cyo kuyimurika yari yateguye cyahuye n’isanganya ntikibe nk’uko yari yabyifuje.
Iyi album Bwiza yatangiye kuyikoraho muri Mutarama uyu mwaka. Yayifashijweho n’abanditsi barimo Niyo Bosco ndetse na Mico The Best. Abatunganya indirimbo bayikozeho barimo Tell Them, Santana, Nizbeat, Loader, Prince Kiiiz n’abandi.
Iriho indirimbo 14 zirimo iyo yise ‘Amahitamo’, ‘Amarangamutima’, ‘Are You Ok’, ‘Carry me’, ‘Monitor’ yakoranye na Niyo Bosco, ‘MR DJ’, ‘Niko Tamu’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks, ‘Nobody’ yahuriyemo na Double Jay, ‘Sextoy’, ‘Rudasumbwa’ n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!