Bwa mbere Yverry yashimiye King James wamuhaye ikaze mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Abenshi mu bakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda bakunze gushinja abahanzi kudashyira hamwe no kudafashanya, icyakora uyu muco utangiye kuranduka kuko usanga abahanzi bamaze igihe banagize aho bagera mu muziki bifuza gufata akaboko barumuna babo baba bagitangira.

Yverry ni umwe mu bamaze gukuza amazina yabo mu muziki w’u Rwanda, kugeza ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Amabanga” yahishuye ko ashimira King James wamuhaye ikaze akamwakirana urugwiro mu ruhando rw’abahanzi.

Mu kiganiro na IGIHE, Yverry yagize ati” Njye sinarinzi ko King James anzi cyangwa anumva umuziki wanjye, natunguwe no kubona antumyeho ndi ku ishuri, icyo gihe nigaga umuziki ku Nyundo.”

Yverry akomeza ahamya ko ubwo yahuraga na King James yasanze yari amuzi. Ati ”Yakundaga akaririmbo nari narakoze cyera kitwaga ‘Atari wowe’ nari narakoze mbere. Ambwira ko ashaka kumfasha gukora indi.”

King James ku bwe ngo yifuzaga ko Yverry yasubiramo ‘Atari wowe’, icyakora nyuma baricaye bakora indi na Pastor P havamo iyo bise “Uragiye”.

Yverry ngo ntazigabirwa ko iyi ariyo ndirimbo yatumye aba uwo ariwe kuri uyu munsi.

Yagize ati ”Niyo yatumye benshi bamenya, nari naratangiye umuziki ariko ntaramenyekana. Iyi ndirimbo yambereye umugisha. Sinari mbyiteze ariko byarabaye. King James sinzibagirwa ko ariwe wamfashe ukuboko muri uru rugendo kandi aho ngeze aha ndabimushimira.”

Muri iki kiganiro uyu muhanzi yavuze ko agomba gukora uko ashoboye ntazapfushe ubusa amahirwe yabonye, kandi ahamya ko uko yafashijwe nawe ahora yifuza kuzagira abo afasha.

Kuri ubu Yverry yifatanyije n’undi musore bafungura studio avuga ko ari iyo gufasha abahanzi bafite impano ariko bahura n’ibibazo by’amikoro.

Indirimbo ‘Amabanga’ ya Yverry yari imaze amezi abiri isohotse ariko idafite amashusho. Kuri ubu uyu musore yayasohoye.

Ni amashusho yafashwe akanatunganywa na Jadox mu gihe iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na BOB Pro.

Yverry ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe
Yverry ashimira King James wamufashe ikiganza akamuha ikaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .