00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Papa Cyangwe agiye gukorera ibikorwa bya muzika ye hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Uwiringiyimana Lewis uzwi nka King Lewis cyangwa se Papa Cyangwe nk’uko akunze kwiyita, ari mu bahanzi bagaragaza amashagaga muri iyi minsi. Ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 yerekeje muri Tanzania aho agiye gufatira amashusho y’indirimbo ze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Papa Cyangwe n’itsinda ryamuherekeje bagiye i Dar es Salaam muri Tanzaniya gufatirayo amashusho y’indirimbo ze nshya.

Mu kiganiro na IGIHE, Rocky umenyerewe mu gusobanura filimi, ureberera inyungu z’uyu muhanzi yavuze yagiye mu bikorwa by’ubuhanzi kandi yizeye ko ibyamujyanye bizatanga umusaruro mu iterambere ry’umuziki we.

Rocky yagize ati “Nibyo yagiye muri Tanzania gukora amashusho y’indirimbo ye nshya ariko afite n’indi mishinga azakorerayo. Ntabwo twifuza kubitangaza nonaha ariko mu minsi iri imbere yatangiye wenda akazi muzabona amakuru arambuye.”

Papa Cyangwe uri mu bahanzi bari kuzamukana amashagaga akunzwe n’abatari bake mu rubyiruko mu ndirimbo zirimo Ngaho, Imbeba yakoranye na Igor Mabano, ‘Kuntsutsu’ yakoranye na Juno Kizigenza n’izindi zirimo ‘Sana’ aherutse gusohora.

Papa Cyangwe yagiye muri Tanzania gufatirayo amashusho y'indirimbo ze nshya
Papa Cyangwe ku kibuga cy'indege i Kanombe yerekeje muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .