Iyi filime y’umunota umwe gusa yiswe “Forbidden love”. ugenekereje mu Kinyarwanda wasanga bavuga “Urukundo rubujijwe”.
Iyi filime yashyizwe mu irushanwa “Boosting shoot”, ryateguwe n’ikigo Goethe-Institut Kigali gikorana bya hafi na Ambasade y’u Budage.
Umwe mu bayobozi b’iki kigo waganiriye na IGIHE, yavuze ko aya marushanwa bayateguye mu gihe cya Covid-19 kugira ngo abanyempano babashe kubona ibyo bahugiraho.
Ati”Twashakaga gufasha abanyempano batandukanye kubona ibyo bahugiraho muri ibi bihe, ryari irushanwa rigamije kureba filime nziza tukabatera inkunga yo kuzikora.”
Niyo mpamvu twasabye ko bakora filime y’umunota umwe. Muri iri rushanwa ryari rimaze hafi amezi abiri, filime 30 nizo ziyandikishije.
Muri izi filime zose hatoranyijwe 10 ari nazo zahembwe, ba nyirazo bahabwa amafaranga yo kuzikora.
Muri izi icumi zahembwe harimo iyitwa “Forbidden love” yanditswe ikanayoborwa na Rebecca Mucyo Uwamahoro.
Iyi filime ikubiyemo inkuru y’abakobwa babiri b’imyaka 20 baba bakundana, bakabangamirwa no kubigaragaza, bahitamo kubihisha kuko umuco na sosiyete bari batuyemo yabitaga abatinganyi.
Uwamahoro wanditse akanayobora iyi filime si ubwa mbere avuzwe mu nkuru z’urukundo rw’abahuje ibitsina kuko mu 2017 yambikanye impeta na Ferrand Ndayisaba bari bemeranyije kuzashakana nk’umugore n’umugabo.
Ni inkuru yavuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, icyakora urukundo rwabo rwaje gukendera mu 2018.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!