Uyu mugore mu kiganiro yagiranye na Interview Magazine, yagaragaje ko aticuza gutandukana na Ben Affleck nyuma y’igihe kitari kinini barushinze.
Abivuze nyuma y’amezi abiri gusa yatse gatanya, avuga atigeze yicuza n’isegonda rimwe.
Uyu mugore yabanye n’abandi bagabo barimo Ojani Noa, Cris Judd na Marc Anthony ariko urushako rukanga.
Atebya, yavuze ko mu myaka yatambutse yakundaga kuba ari mu rukundo ashaka gukura hari umuntu bari kumwe kugira ngo yumve yuzuye kandi yishimye.
Yavuze ko Jennifer w’ahahise yari igicucu, kuko kuri ubu adashaka kuba uko.
Yavuze ko kubaho nta mukunzi afite byatumye yigunga, ariko akemeza ko afite ubushobozi bwo kwishakamo ibyishimo we ubwe.
Muri Gicurasi nibwo Ben Affleck na Jennifer Lopez byamenyekanye ko bari bamaze igihe buri wese aba ukwe. Icyo gihe, Ben Affleck ntabwo yitabiriye Met Gala yabaye ku wa 6 Gicurasi 2024 mu gihe uyu mugore we yari yabukereye.
Batandukanye bamaze iminsi buri wese yarafashe inzira ye. Ndetse Jennifer nyuma yaho yagaragaye ari kwishimisha ukwe mu biruhuko mu Burayi mu gihe umugabo we yari muri Amerika.
Bwa mbere Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ariko mu 2004 baje gutandukana.
Muri Mata 2022 Lopez yongeye kwambikwa impeta na Ben Affleck.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!