Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro gica kuri Netflix, mu ruhererekane rw’ibinyuzwa kuri uru rubuga bizwi nka Netflix Specials. Iki kiganiro cyashyizwe kuri uru rubuga kuri uyu wa 10 Ukuboza 2024.
Muri iki kiganiro cyiswe “Jamie Foxx: What Had Happened Was’’, Jamie Foxx yavuze ko yafashwe n’uburwayi bwo kuva amaraso mu bwonko buzwi nka ‘Intracranial Hemorrhage’ bwaje no gutuma arwara indwara yo guturika kw’imitsi ikwirakwiza amaraso mu bwonko izwi nka ‘Stroke’.
Jamie Foxx yafashwe n’ubu burwayi muri Mata umwaka ushize, gusa ntabwo yari yarigeze atangaza uburwayi bwari bwamufashe ariko yavugaga yababaraga cyane umutwe.
Uyu mugabo yabazwe mu mutwe, aza kuva mu bitaro muri Gicurasi uwo mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!