00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere isura y’umwana wa Stromae yagiye hanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Kamena 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Barbier Coralie usanzwe ari umugore w’Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver, wamamaye nka Stromae; yashyize hanze ifoto y’umuhungu babyaye mu 2018 ku nshuro ya mbere.

Coralie yashyize hanze ifoto y’umuhungu we na se ku munsi w’ababyeyi b’abagabo wizihizwa mu Bubiligi tariki 13 Kamena buri mwaka.

Iyi foto yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram arangije yandikaho amagambo agira ati “Umunsi mwiza w’abapapa.”

Ntabwo Stromae akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga zitandukanye amafoto cyane ajyanye n’ubuzima bwe bwite ndetse ni nabwo bwa mbere kuva muri Nzeri 2018 ubwo yibarukaga hagiye hanze ifoto ye n’umwana we imugaragaza isura.

Mubyara wa Stromae (mama w’uyu mugabo avukana na se wa Stromae Rutare Pierre) witwa Ange Richard Magorane, yigeze kubwira IGIHE ko n’ubwo ari umuntu uhora mu rumuri adakunda kwigaragaza cyane no gushyira ubuzima bw’umuryango we mu itangazamakuru.

Stromae akumbuwe mu muziki

Ubwo umugore wa Stromae yashyiraga hanze ifoto y’umuhungu we witwa Merlin na se, benshi mu bitekerezo bagaragaje ko bishimiye kubona umwana we abandi bamwakiriza agahinda k’uko badaheruka kumubona mu muziki.

Nk’umwe yanditse ati “Merlin ni umunyamahirwe kuba agufite[yavugaga umugore wa Stromae] na Paul. Muri ababyeyi b’ibitangaza.”

Undi yanditse ati “Mwese muri beza muri kumwe.”

N’ubwo bamwe bavuze gutya ariko, hari n’abamwibukije ko bamukumbuye mu muziki. Uwitwa babi_moonchild21 ati “Stromae turakwinginze garuka dukumbuye umuziki wawe.”

Mu minsi ishize La Libre yandikirwa mu Bubiligi aho uyu muhanzi asanzwe aba, yatangaje ko Stromae agiye gushyira hanze album nshya.

Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru ari kumwe n’umugore we Coralie Barbier na murumuna we muto Luc Junior Tam umufasha mu bijyanye n’inzu ye y’imideli, yavuze ko yahagaritse umuziki mu gihe yumvaga atameze neza, ko mu gihe kiri imbere azashyira hanze album nshya nubwo atavuze itariki.

Stromae aheruka gushyira hanze album mu 2013 yitwaga ‘Racine carrée’ yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga ‘Cheese’.

‘Racine Carrée’ yatumye amenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga, ni yo yari iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe nka “Papaoutai”, “Formidable’’ n’izindi.

Kuva mu 2015 uyu muhanzi ntabwo yongeye kugaragara cyane ku ruhando rw’umuziki, gusa yumvikanye mu ndirimbo z’abandi barimo nk’intsinda rya Colplay mu ndirimbo ryise ‘Arabesque’ iri kuri album bise ‘Everyday Life’; harimo kandi nka Bigflo & Oli, Vitaa, Orelsan n’abandi.

Mu 2017 abinyujije mu nzu ya ’Mosaert’ ahurizamo ibijyanye n’ubuhanzi bwose akora burimo no guhanga imideli afatanyije n’umugore we, yayoboye ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Run Up’ yahuriyemo itsinda rya Major Lazer.

Stromae yavuze ko yenda gushyira hanze album mu gihe nta ndirimbo ye bwite yaherukaga gushyira hanze keretse mu 2018 yumvikanye aririmba mu mashusho yiswe ‘Défiler’ yagiye hanze yo kumurika imyambaro y’inzu y’imideli ye yise Mosaert.

Mu 2016, Stromae yari yabwiye ikinyamakuru cyitwa Les Inrockuptibles ko yahagaritse kuririmba kugira ngo yite ku muryango we.

Stromae n'umugore we bibarutse mu 2018
Stromae n'umwana we w'umuhungu wenda kuzuza imyaka itatu
Isura y'umwana wa Stromae akenshi iyo bamufotoraga birindaga kuyigaragaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .