00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere hateguwe irushanwa ry’aba-DJs rizahemba imodoka ya Mercedes-Benz

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 July 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Mu Rwanda hateguwe Irushanwa ry’aba-DJs ryiswe ‘DJ’s Battle Competition’ aho uzaba uwa mbere azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz ifite agaciro ka miliyoni zirenga 25 Frw.

Iri rushanwa ryateguwe na Sosiyete ya M&K byitezwe ko rizahemba abantu batatu barimo umu-Dj uzaba wahize abandi, akazahabwa imodoka yatanzwe na Ndoli Safaris, Ikigo gisanzwe gicuruza kikanakodesha imodoka ndetse kinazwi cyane mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Undi uzahembwa muri iri rushanwa ni umukobwa uzaba yitwaye neza kurusha abandi, uyu akazagenerwa ibyuma bizamufasha mu kazi ke ubusanzwe bigura arenga miliyoni 5 Frw.

Aha hazanahembwa umu-DJ mushya uzaba witwaye neza, uyu akazahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Kayonga Keithia uri mu bari gutegura iri rushanwa yavuze ko kugeza ubu biteguye ku buryo mu minsi mike hatangazwa amakuru yose ajyanye naryo.

Yavuze ko babanje kurangiza ibiganiro n’abaterankunga b’irushanwa ku buryo ubu bamaze kwemeranya imikoranire y’uburyo bizagenda.

Kayonga yakomeje avuga ko buri mu-DJ wese ukorera mu Rwanda yemerewe kwitabira iri rushanwa rizatangira mu minsi iri imbere.

Mu gihe abazahatana muri iri rushanwa bazaba biyandikisha, byitezwe tariki 6 Kanama 2022 ari bwo hazamenyekana 20 ba mbere, mu gihe tariki 13 hazamenyekana 10 bazaba bakomeje mu kindi cyiciro gikurikiraho.

Tariki 20 Kanama ni bwo hazatangazwa batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma mbere y’uko ibirori byo guhemba biba ku wa 27 Kanama 2022.

Hagiye gutangira amarushanwa y'aba-DJs azahemba imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz
Ndoli Safaris yatanze imodoka izahembwa umu-DJ uzahiga abandi, yamaze kuyigeza mu Rwanda
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz yahinduwe Brabus ni yo izahembwa uzatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .