Bwa mbere duhura: Humble Jizzo yahishuye uko umuhuza yabagariye urukundo rwe n’umugore we (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Humble Jizzo, inkingi ya mwamba muri Urban Boyz yahishuye uko yahuye n’umuzungukazi bafitanye umwana w’umukobwa.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Manzi James ubu ni umwe muri babiri basigaye mu itsinda rya Urban Boys. Uyu mugabo yavutse mu 1983 ni umwe mu bahanzi bake bafite ingo zihamye aho yashakanye n’Umunyamerikakazi.

Humble Jizzo yavukiye muri Uganda aza mu Rwanda mu mpera za 1995 ari kumwe n’umuryango we, icyo gihe yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Ni ubuheta mu muryango w’abana barindwi. Bakigera mu Rwanda umuryango wa Humble Jizzo watuye mu Burasirazuba ahahoze hitwa mu Mutara i Matimba, ubu akaba ari mu karere ka Nyagatare.

Humble Jizzo we yakomereje ubuzima i Kigali aho yagombaga guhita yinjira mu mashuri yisumbuye yiga muri Kigali International Academie. Arangije amashuri yisumbuye nibwo yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ahabonera impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu.

Ubwo yageraga mu wa Kabiri wa Kaminuza nibwo Humble Jizzo yinjiye mu muziki, aha niho yakoreye indirimbo ye ya mbere. Umunsi umwe ubwo yari yaririmbye muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda i Butare niho Nizzo yamuboneye, baza kwihuza nyuma babonana na Safi na Rino G bahoze muri iri tsinda bakarivamo.

Uko Humble Jizzo yahuye n’umufasha we w’Umunyamerikakazi Amy Blauman…

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Humble Jizzo yavuze ko yahuye n’uyu mugore we w’Umunyamerika mu 2014, mu Karere ka Rusizi.

Ati “ Hari mu 2014. Twahuriye i Rusizi muri sosiyete y’ibishyimbo, twari twarakoze indirimbo yabyo n’abandi bahanzi benshi, twari twagiyeyo kuko twagombaga kuririmba ahantu hanyuranye mu gihugu rero ariho hatahiwe.”

Yongeyeho ko Amy Blauman yari ari kumwe n’undi Munyamerikakazi wari inshuti yabo witwa Kelly wanabaye umuranga. Humble Jizzo avuga ko yasabye Kelly ko yamuhuza na Amy Blauman uwo munsi umukobwa ntiyahita abyumva, gusa uyu muhanzi amusigira nimero ya telefone.

Ngo Amy Blauman wari wabengutswe na Humble Jizzo yagerageje guhamagara kenshi uyu musore wari icyamamare ariko ntiyamwitaba. Uyu munyamerikakazi yasubiye inyuma abwira Kelly ko umusore yabahuje nta gahunda afite cyane ko atajya yitaba telefone.

Kelly yagiriye inama Amy Blauman ko yamwoherereza ubutumwa bugufi bitewe n’uko yari abizi ko abantu b’ibyamamare badapfa kwitaba telefone, Humble Jizzo akiyibona baravuganye barahuza.

Humble Jizzo avuga ko aba bombi bahura bwa mbere bahuriye ku nzu ya Super Level yari iherereye i Nyamirambo nyuma bajya kwiyakirira kuri Mount Kigali Hotel. Bivuze ko Amy Blauman yari yavuye i Rusizi agiye guhura n’umusore bahujwe n’inshuti yabo.

Kuva ubwo bagiye baganira ndetse basurana dore ko Humble Jizzo yabaga i Kigali mu gihe umufasha we yabaga i Rusizi ku bw’impamvu z’akazi.

Ku wa 24 Ugushyingo 2018, nibwo Humble Jizzo yasabye anakwa umukunzi we, Amy Blauman mu birori byabereye ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant ari naho imiryango yombi imaze iminsi.

Humble Jizzo yasohotse agaragiwe na Mighty Popo uyobora ishuri rya muzika riri i Muhanga, Nizzo baririmbana, Riderman w’inshuti ye ya hafi na murumuna we uzwi ku izina rya Famous.

Yasabiwe n’abasaza b’inzobere mu misango y’ubukwe banyuzagamo bagatera urwenya rwa Kinyarwanda rumenyerewe muri ibi birori.

Humble Jizzo na Blauman bagiye kumara imyaka itandatu bakundana. Tariki 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundana, Humble yatunguye Blauman amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Urukundo rwabo rwakomeje kwiyongera kugeza aho mu Ukuboza uwo mwaka uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kujyana n’uyu munyamerikakazi kumwereka abavandimwe n’inshuti n’imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.

Ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.

Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Humble Jizzo

Aha Nizzo yari ateruye umwana wa Humble Jizzo baririmbana muri Urban Boyz
Humble Jizzo na Amy Blauman bahujwe n'umuranga witwa Kelly
Ubwo Amy Blauman na Humble Jizzo bari bavuye muri Amerika kubyara umwana wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza