00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christopher yishyizeho ’Tattoo’ y’amazina y’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 September 2022 saa 12:46
Yasuwe :

Ku nshuro ye ya mbere, Christopher yishyizeho ‘Tattoo’ yiyandikaho amazina y’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana muri Mutarama 2021.

Christopher yari atarishushanyaho n’inshuro n’imwe.

Ubusanzwe umubyeyi wa Christopher yitwaga Gahongayire Maria Nativitas. Ku kuboko kw’iburyo kw’uyu muhanzi yanditseho ‘Maria G Nativitas’.

Christopher yashyize hanze iyi tattoo mu gihe ari kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Uyu muhanzi yavutse ku wa 30 Mutarama 1994 avuka kuri Butera Juvenal na Gahongayire Maria Nativitas.

Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batandatu. Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi ubwo yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, icyo gihe yaririmbaga muri korali y’abana agenda azamuka gahoro gahoro.

Mu 2009 nibwo bwa mbere yagerageje gukora indirimbo ahera ku yo yise ‘Bye Bye’ nubwo itasohotse kuko itari ikoze neza.

Uyu muhanzi yaje kwitabira amarushanwa yari yateguwe na Ishimwe Clement washinze Kina Music, birangira anayatsinze aba umwe mu bahanzi binjiye muri iyi nzu yafashije abatari bake.

Mu 2016 yafashe icyemezo cyo gutandukana na Kina Music atangira kwikorana umuziki kugeza magingo aya.

Christopher yamaze kwiyandikaho amazina y'umubyeyi we
Izina ry'umubyeyi we niyo 'Tattoo' ya mbere Christopher yiyanditseho
Christopher yiyanditseho urwibutso rw'umubyeyi we uherutse kwitaba Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .