Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko tariki 30 Mutarama 2021, Christopher yateguriwe umutsima n’umukunzi we, wari wanditseho amagambo y’urukundo agira ati “Isabukuru nziza rukundo”.
Nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto bakatana uyu mutsima, Christopher yemereye IGIHE ko afite umukunzi ndetse ari nawe bawukatanye.
Uyu muhanzi yagize ati “Ni umukunzi wanjye, urabizi sinkunda gushyira hanze amakuru y’urukundo rwanjye. Nta byinshi ndi bumuvugeho ariko icyo nababwira ni uko mfite umukunzi.”
Christopher yavuze ko uyu mukobwa wamwigaruriye bamaze igihe kinini baziranye ariko bakaba bariyemeje gukundana mu minsi mike ishize, ati “Tumaze imyaka myinshi tuziranye, gukundana byo tumaze amezi atandatu.”
Inkuru y’uko uyu muhanzi asigaye afite umukunzi, ije mu gihe uyu muhanzi amaze igihe gito apfushije umubyeyi we witabye Imana tariki 21 Mutarama 2021.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!