Umwambaro wa mbere wahanzwe na Tanga Design Knowless yagaragaye yamamaza ni uwitwa ‘Mother nature’, ugaragaza ubwiza bw’umubyeyi.
Tanga yabwiye IGIHE ko uyu mwambaro wakozwe hatagamijwe kuwugurisha ahubwo werekana umwihariko w’ibikorwa by’iyi nzu.
Ku rundi ruhande, Tanga yavuze ko hari byinshi bikubiye mu masezerano agirana n’abo bakorana atashyira hanze kuko bisaba ko impande zombie zibyumvikanaho, icyakora yemeza ko ibyingenzi abantu bamenya ari uko Knowless azajya yamamaza imyenda ihangirwa muri Tanga Design nabo bakamwambika mu birori bikomeye.
Niyitanga Olivier watangije Tanga Designs, akunze kuvuga ko yatangiye ibyo guhanga imideli nyuma yose gusoza amashuri yisumbuye.
Yabyinjiyemo ari nko kwishimisha akajya afata umwanya munini ahanga imideli ndetse atangira no kujya yambika abantu.
Nyuma yaje kugenda yihugura kugeza ubwo yabonye ko byavamo umwuga wamutunga abitangira atyo, niko gushinga Tanga Designs.
Avuga ko mu myizerere ye ariwe ugomba gufata iya mbere kugira ngo akabye inzozi ze.
Niyitanga amaze kwambika ibyamamare bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo abazwi bakaba barimo Sauti Sol, Mr Eazi n’abandi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!