Nyuma y’iki gitaramo, Knowless yabwiye IGIHE ko yishimiye gutaramira muri Amerika, avuga ko yanyuzwe n’urukundo yeretswe n’abiganjemo Abanyamerika bari bitabiriye iki gitaramo n’Abanyarwanda bake babashije kuhagera.
Ati “Uretse Abanyarwanda bake bumvise ko mfite igitaramo bakabasha kwitabira, biba ari ibintu bishimishije gutaramira abantu biganjemo abanyamahanga ukabona ko bashaka kumva ibyo uririmba, nubwo akenshi batumva ururimi ariko bakunda umuziki, byari ibintu bishimishije kandi ntekereza ko ari ibintu buri muhanzi yakwifuza."
Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado cyari kigamije gukusanya inkunga umuryango ‘Global Livingston Institute’ ukoresha mu bikorwa bitandukanye ukora mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo muri Afurika aho usanzwe ukorera.
Umuryango ‘Global Livingston Institute’ usanzwe ukorana bya hafi na KINA Music ndetse imikoranire yabo yagaragaye cyane ubwo bakoranaga mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’.
Uyu Muryango ukorera mu bihugu binyuranye, washingiwe mu Rwanda no muri Uganda mu 2009 nyuma y’imyaka ibiri Jamie Van Leeuwen wawushinze akoreye urugendo muri ibi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, akahasanga ibibazo binyuranye byari byiganjemo ibyugarije urubyiruko.
Umenyerewe mu gutegura ibitaramo mu rwego rwo gusangira imico yo mu bihugu binyuranye.
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/but-6-0bc25.jpg?1728810430)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/but4-a08cc.jpg?1728810430)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/but2-e3fe1.jpg?1728810430)
![](local/cache-vignettes/L1000xH1501/but6-a01d5.jpg?1728810430)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/but3-adf0e.jpg?1728810430)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/but1-1ca21.jpg?1728810431)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/but5-920ba.jpg?1728810431)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!