Butera Knowless yashyize hanze amashusho ya ‘Day to Day’ yafatiwe muri Kenya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Butera Knowless umaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Day to Day’ yafatiwe i Mombasa, arimo umwihariko wo kuba aririmbira umusore ariko batari kumwe muri aya mashusho.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yagiye hanze ku wa 22 Gashyantare 2019, ikomoza ku muntu wagize igikomere agasubira mu rukundo yingingwa.

Muri iyi ndirimbo nshya ya Butera Knowless, hari aho avuga ati “Nari nziko njye n’urukundo ibyacu byarangiye ntaho tugihuriye, kuko rwarambaje, amateka yanjye narwo ntabwo nkishaka kuyibuka. Mukunzi ntabwo nzi uko wabigenje, ntabwo nabyizera, naguye mu nyanja y’urukundo nawe, nasubiye mu rukundo nanone.”

Mu nyikirizo yumvikana avuga ko umunsi ku munsi aba ari kwiga bundi bushya ibijyanye n’urukundo akabwira umukunzi we mushya kujya amwihanganira kuko afite ibikomere bitarakira.

Akongera akajya amubaza niba koko atazamubazaza nk’uko mu rukundo rwabanje byagenze.

Amajwi yayo ajya hanze Butera Knowless yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yagize igitekerezo cyayo abikomoye ku muntu ushobora kujya mu rukundo avuye mu rundi ariko ntabyitwaremo neza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi 2019, amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe muri i Mombasa muri Kenya yagiye hanze.

Butera Knowless yavuze ko impamvu bahisemo kuyafatira i Mombasa ari uko bashakaga guhindura ibice basanzwe bafatiramo amashusho y’indirimbo ze.

Ati “Nta kidasanzwe impamvu twahisemo kujya gufatira aya mashusho i Mombasa ni uko twashakaga guhindura aho dusanzwe dufatira amashusho y’indirimbo zanjye, kuko iteka uba ushaka guhindura kuko ibyo dukora byose tuba dukorera ibyishimo by’abadukunda rero niba uyu munsi nakoreye aha ejo nshobora gukorera ahandi.”

Umwihariko w’aya mashusho ni uko n’ubwo Butera Knowless aba aririmbira umusore, ntibaba bari kumwe.

Ati “Niko amashusho yayo yari yanditse. Bimeze nk’aho uwo nabwira ari uwari uri kumfata amashusho. Ni ugukora udushya bigenda biza, akenshi mu ndirimbo usanga inshuro zose haba harimo umukobwa n’umusore, biterwa n’uko amashusho ateye.”

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Ishimwe Clement muri Kina Music naho amashusho afatwa na Pose Films.

Iyi ndirimbo ije yiyongera ku zindi uyu muhanzikazi yafatiye amashusho hanze y’u Rwanda zirimo ‘Darling’ yahuriyemo na Ben Pol yakozwe na Hanscana wo muri Tanzania.

Butera Knowless ari mu bahanzikazi bahora bahagaze neza mu muziki nyarwanda
Knowless niwe utangira amashusho y'indirimbo ikarinda irangira nta wundi ugaragayemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza