00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Butera Knowless agiye gutaramira muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 September 2024 saa 10:45
Yasuwe :

Butera Knowless yatumiwe mu gitaramo cya ‘African Rythms’ gitegurwa n’umuryango ‘Global Livingston Institute’, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado.

Umuryango ‘Global Livingston Institute’ usanzwe ukorana bya hafi na KINA Music mu gihe ndetse imikoranire yabo yagaragaye cyane ubwo bakoranaga mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’.

Ni igitaramo kizaba ku wa 10 Ukwakira 2024, kikaba kigamije gukusanya inkunga uyu muryango ukoresha mu bikorwa bitandukanye ukora mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo muri Afurika aho usanzwe ukorera.

Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe bizamusaba kwishyura 200$, ni ukuvuga arenga ibihumbi 250 Frw.

Uyu Muryango ukorera mu bihugu binyuranye, washingiwe mu Rwanda no muri Uganda mu 2009 nyuma y’imyaka ibiri Jamie Van Leeuwen wawushinze akoreye urugendo muri ibi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, akahasanga ibibazo binyuranye byari byiganjemo ibyugarije urubyiruko.

Umenyerewe mu gutegura ibitaramo mu rwego rwo gusangira imico yo mu bihugu binyuranye.

Knowless ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Amerika
Byitezwe ko Butera Knowless azerekeza muri Amerika mu ntangiriro z'ukwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .